in

Ibyamamare muri muzika nyarwanda nka Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Yago bashenguwe n’urupfu rwa Kinyoni wo muri County Records kwa Element

Abahanzi batandukanye barimo nka Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Yago uherutse gushyira hanze indirimbo yise Suweje bashenguwe n’urupfu rw’umusore witwa Kinyoni wabashaga kwandika indirimbo muri Studio ya Country Records ikoreramo Producer ugezweho ho mu Rwanda Element Eleeeh.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto yatangajwe na Noopja uhagarariye County Records anazwi mu ndirimbo “Urabeho ndagiye” akaba avukana na nyakwigendera.

Noopja yatangaje ko Kinyoni yatabarutse mu ijoro rya tariki 17 Ugushyingo 2022 agwa mu bitaro bikuru by’Akarere ka Nyarugenge.

Kugeza ubu icyishe uyu musore wari umuhanga mu kwandika ibihangano ntikiramenyekana ndetse amakuru ahar ahari avuga ko umuryango we uri gutegura umunsi wa vuba wo kumushyingura.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo yajemo ntibusanzwe, umugabo yaje mu isanduku ipfundikiye ubwo yari aje gusezerana n’umukunzi we(Videwo)

Umukecuru wari ufite imyaka 99 akiri ku ntebe y’ishuri yamaze kwitaba Imana nyuma yo kuva ku ishuri(Amafoto)