Kuri iyi si hari ibihugu bisaga 200. Buri gihugu kigira amategeko kigenderaho, akenshi na kenshi amategeko y’ibihugu bitandukanye nayo aba atandukanye, iyo hagize ukora ibitandukanye n’ibyo amategeko amwemerera gukora uwo ahanwa nk’uko byagenwe n’amategeko y’icyo gihugu. Ariko hejuru yo kwica amategeko hariho ibyaha ndengakamere, ibi byo mu gihugu waba urimo cyose ku isi ukagikora baguhana batitangiriye itama, hamwe bahita bakwica ahandi bakagufunga burundu n’ibindi. Si ubwa mbere wumvise ibyaha ndengakamere ariko ndahamya ko aho waba warabyumvise hose byari byarakozwe n’abantu bakuru akenshi barengeje imyaka 20 cyangwa 25 no kuzamura, ariko se wari watekerezako hariho umwana w’imyaka 4 cyangwa 5 wakora igikorwa kibi kandi kinateye ubwoba kurusha bimwe mu byaha ndengakamere? Kuri iyi si rero ibyo byagiye bibaho kandi ahantu hatandukanye.
Dore bamwe mu bana bakoze ibyaha ndengakamere mu mateka y’isi.
1. Robert Thompson na Jon Venables
Uduhungu duto dusa neza, aba ni Robert Thomson na Jon Venables, aba bana bato aha bari bafite imyaka 10 buri umwe ubwo bafataga icyemezo cyo kwiba umwana w’imyaka 2 wari wajyanye na nyina guhaha maze bagafata icyemezo cyo kumwica urwagashinyaguro ubwo bamujyanye ahantu hishishe bakamumena irangi mu maso, bakamukubitisha amatafari n’amabuye, bashyira amabuye y’iradiyo mu kanwa ke, bumvishe ibyo bidahagije batangira kumukubitisha ibuye ripima ibiro 10 ku mutwe kugeza aho agiriye ibisebe bisaga 40 ku mubiri, umwana amaze kuba indembe, mu rwego rwo kwikuraho icyaha bamutereka neza ku muhanda wa gariyamoshi (Train) aho yaje kumucamo kabiri kuko yahaciye bidatinze.
Nyuma y’icyo gikorwa baje gufatwa barafungwa, nyuma yo gufungurwa Robert yahise ahindura amazina akomeza kwiberaho mu buzima busanzwe ariko mugenzi we Jon gufungwa yabigize nko guhumeka kuko ahora afungwa uko bwije n’uko bukeye.
2. Umwana w’imyaka 4 yirasiye papa we.
Ibi byabereye mu gihugu cya Saudi Arabia aho umwana yirasiye se umubyara kugeza ashizemo umwuka. Umubyeyi agiye kuva mu rugo nkabandi babyeyi bose atumwa n’umwana w’imyaka 4 ngo amugurire playstation nshyashya, mu gutaha aza ntayo azanye, umwana akimukubita amaso, umwana ajya aho se abika imbunda ye aba amurashe urufaya kugeza aho umubyeyi yitabiye Imana.
3. Dedrick Owens
Hari inkuru nyinshi z’abanyeshuri bafatanywe imbunda mu gihe bari ku ishuri, uyu muhungu we yajyanye imbunda n’icyuma ku ishuri, mu gihe agezeyo arasa umukobwa muto biganaga banganyaga imyaka afite imyaka 6 gusa, ariko mbere yo kurasa uwo mwana muto yabanje kumubwira ko amwanga maze niko kumwica. Nyuma y’ibyo papa we niwe wahanwe azira kuba yaratumye byorohera umwana we gukoresha imbunda ye.
4. Ku myaka 8 yishe papa we n’indi nshuti y’umuryango
Ku myaka ye 8 gusa yishe umubyeyi we n’indi nshuti y’umuryango bose abarashe, uyu mwana yafashe imbunda bita “22 caliber” yo mu ntoki arasa papa we n’inshuti ya papa we nta gihunga na gike afite, nyuma yo gufatwa abajijwe icyabimuteye avuga ko papa we yababaraga kubera uburwayi kandi atifuzagako akomeza kumererwa nabi, uyu ntibamufunze ahubwo bamutwaye mu kigo ngororamuco.
5. Ku myaka 8 gusa yasogose inshuti ye.
Umukobwa muto w’imyaka 9 yasogose mugenziwe w’imyaka 11 n’icyuma, ubwo bakiniraga iwabo, mama w’uwo mukobwa muto yagiye gutira igikoresho mu baturanyi mu gihe yari ataragaruka umwana yahise asogota mugenzi we icyuma mu gatuza, maze mama w’umwana agarutse asanga umwana aryamye hasi n’icyuma mu gatuza, ashatse umwana we aramubura. Uyu mwana wishe mugenzi yahise ajya kure yaho.
6. Mary Bell
Mary Bell we ntasanzwe, uyu ni umukobwa w’imyaka 13 wishe abahungu babiri mu gihe cy’amezi atatu gusa, ibi ntiyabikoreshaga imbunda ngo arase ahubwo yabicaga akoresheje amabokoye bwite, ikindi ni uko yanarenzagaho akajya gushinyagurira umurambo nyuma yo gushyingura, nkuko yabikoze kuri muhungu wa kabiri yishe, yasubiye ku gituro akuramo umurambo akajya acagagura umubiri akanasatura ibice by’inda n’ibindi byinshi.
7. Andrew Golden na Mitchell Johnson
Mitchell Johnson ku myaka ye 11 na mugenzi we Andrew Golden ku myaka ye 13 bakoze igikorwa cyakanze isi, aho bacanye umuriro ku barimu n’abanyeshuli mu kigo bigagamo. Bibye intwaro bazikuye iwabo mu rugo maze niko kubijyana ku ishuri nk’uko bajyagayo bisanzwe, maze baragenda bavuza alarm, mu gihe abandi bari kurwana no gusohoka abandi baba babategeye aho basohokera maze niko kubacaniraho umuriro karahava, hapfamo umwarimu umwe, abanyeshuri bane b’abakobwa naho abandi banyeshuri icumi barakomereka bikomeye.
8. Jamarion Lawhorn
Uyu we ni icyihebe rwose, ku myaka ye 12 gusa, Jamarion (umwirabura) yari yibereye aho abandi bana bakiniraga niko gushaka uwo yasogota kugeza amwishe, abona umuhungu muto witwaga Connor niko kumwegera aramusogota mpaka apfuye maze abonye ashizemo umwuka neza atira telephone aho hafi ahamagara kuri police ababwira ibyo akoze, bamubajije ababwira ko yumvaga ashaka gufungwa burundu. Nabo ntibamwumviye ubusa bahise bamufunga imyaka 6 maze bamurekura agejeje 18.
9. Christopher Pittman
Christopher Pittman we ku myaka 12 yishe nyirakuru na sekuru we babanaga, uyu we yakuranye agahinda no kwiheba kwinshi kuva akiri muto, maze rimwe avuye ku ishuri yatonganye, ageze no mu rugo naho baramutonganya maze ahengera baryamye, afata imbunda arabica bombi ahita yifatira imbunda ye n’imbwa ye n’agafaranga gake maze niko gutwika inzu yose ahita yigendera ajya kuba kure yaho ariko nyuma baza kumufata.
10. Yigize imfubyi ku myaka 12 ku bushake.
Ku myaka 12 ye yirasiye mama wamubyaye. Nkuko biri ku bana bose, umwana aba afite inshingano aba agomba kuzuza kandi yahawe n’ababyeyi nko kumesa, guteka, guhanagura cyangwa ibindi. Uyu muhungu wari aratojwe imbunda n’inshuti ya mama we, yasigirwaga ibyo gukora buri munsi ariko akabyanga kubi, umunsi umwe yumva ko kubishyiraho iherezo ari ugukuraho ubimuha, maze afata imbunda arasa mama we, birangira yigize imfubyi kubushake.
Source: ireberomag.com