in ,

Cristiano Ronaldo arifuza gukora ibintu bitigize bibaho muri Football mu myaka irenga 50 ishize

Ikipe ya Real Madrid yaraye ikoze amateka aho yabaye ikipe ya mbere ibashije kwegukana igikombe cya Champions League kabiri kikurikiranya kuva iri rushanwa ryatangira kwitwa Champions League. Rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo ibyo ntibimuhagije ukurikije intego nshya yihaye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kunyagira ikipe ya Juventus ibitego 4 kuri 1, Cristiano Ronaldo akaba yatangajeko intego ye nshya ari kwegukana Champions League y’umwaka utaha, byumvikana ko yaba ibaye iya gatatu ikurikiranye.

Ibi rero bikaba biheruka kubaho mu mwaka wi 1960 ubwo Real Madrid yatwaye champions league 5 zose zikurikiranye kuva 1956 kugera 1960.

Cristiano Ronaldo afungura amazamu
Ronaldo amaze gutsinda igitego cya gatatu cya Real Madrid

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Antoine Griezmann afashe icyemezo gitunguranye(impamvu)

Ibintu Kylie Jenner akorera umukunzi we bari mu buriri byaramurenze none asigaye amwirahira