Featured
Agashya: PressOne Entertainment yongeye kwesa agahigo mu ruhando mpuzamahanga
Abahanzi bakorera mu record label ya PressOne Entertainment barishimira intera bamaze kugezaho muzika nyarwanda. Meddy, umwe bahanzi bakorera mu itsinda rya Press One ku munsi w’ejo abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yishimiye umusaruro mwiza abo bakorana bagezeho aho zimwe mu ndirimbo basohoye zimaze kugira abakunzi barenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube. Ibi bidakorwa na buri muhanzi ubonetse wese.
Aba bahanzi babarizwa muri iyi record label ya PressOne bamaze kuba ibyamamare cyane ku isi hose aho izi ndirimbo zabo zakunzwe cyane kugeza nanubu ndetse zinacurangwa ku ma radiyo mpuzamahanga ndetse n’amateleviziyo akomeye cyane ku isi.
