in

Ibisa nk’ibitangaza: Nyuma y’imyaka 30 yose Bad Rama yabonanye n’umuvandimwe we yari aziko yapfuye kera 

Ibisa nk’ibitangaza: Nyuma y’imyaka 30 yose Bad Rama yabonanye n’umuvandimwe we yari aziko yapfuye kera.

Umushabitsi Mupende Ramadhan wamenyekanye nka Bad Rama ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo kubona umuvandimwe we yari amaze imyaka igera kuri 30 yose batabonana aziko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Uwimana Moses Olivier uvukana na Bad Rama yamenyeko avukana n’uyu mugabo uzwi cyane mu Rwanda nyuma y’uko Bad Rama abaye ikimenyabose maze abantu batandukanye batangira kugenda bamubwira ko basa gusa ntiyigeze abiha agaciro bitewe n’uko batari baziranye kandi ntacyizere yari afite cy’uko hari umuryango yasigaranye.

Olivier yamenye neza amakuru y’uko avukana na Bad Rama ubwo umubyeyi wabo yapfaga maze abona amazina y’umubyeyi wabo ahuye neza niko gutangira gukeka ko baba bavukana by’ukuri.

Uyu musore yahise atangira kuganiriza Rafiki Coga usanzwe ukorana na Bad Rama maze amutekerereza neza inkuru y’ibyabaye n’uko baza gusanga koko ari umuvandimwe wa Bad Rama nyuma y’imyaka igera kuri 30 yose bataziranye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC akimara kumva ko hari umukinnyi wamaze gutandukana na Rayon Sports, yahise atangira ibiganiro nawe kugira ngo akinire Gasogi United

Umunyarwandakazi witwa Rugambwa Isimbi Sylivine yashyize hanze amafoto ye ku rubuga rwa Instagram amugaragaza nta kantu na kamwe yambaye