in ,

Ibiri kuvugwa mu ikipe ya Arsenal Fc byateye abafana bayo ubwoba n’urujijo

arsene-wenger-uri-kwibaza-byinshi

Nyuma yuko umutoza Arsene Wenger aguze abakinnyi benshi bo hagati,bikaza kugaragara ko hari nabo atazakenera bitewe nubwinshi bwabo aribo Granit Xhaka,Muhammed Elnenny,Alex Iwobi ukomeje kugaragaza ko ashoboye,ukongeraho Francis Coquelin  Alexis Sanchez  Alex Oxlade Chamberlain Mesut Oezil na Theodore Walcott basanzwe mo muri iyi kipe,uyu mugabo yishyize mu bibazo kuko amakipe akomeye yatangiye kuza gushaka abakinnyi bakomeye kandi uyu musaza akaba ashobora kubatanga bitewe nukuntu akomeye kubana yiguriye.

Ibintu byatunguye kandi bikanatangaza benshi nuko muri iki gitondo abatasi b’ikipe ya Juventus bafashwe amafoto bari kuri Emirates Playground aho iyi kipe ikorera imyitozo ndetse na nyuma y’imyitozo hakaba habaye ibiganiro n’umutoza kandi icyaranzwe muri ibyo biganiro ntakindi ni kumusore Santiago Cazorla kuri ubu uri kiwifuzwa n’ikipe ya Juventus kuburyo bukomeye cyane.

Santi Cazorla umukinnyi ushakishwa na Juventus cyane
Santi Cazorla umukinnyi ushakishwa na Juventus cyane

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru 90min.com aravuga ko iyi kipe ishaka gutanga miliyoni 40 zamapound kuri uyu musore w’imyaka 31,abafana benshi bakaba bemeza badashidikanya ko umutoza wabo adashobora kwanga ako kayabo kuri uyu musore ukomeje kugaragaza ko ashoboye muri iyi kipe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC irashyize yisubiraho ishyira umunyamahanga mu bakinnyi izakinisha uyu mwaka

Umva inkuru itangaje y’umugabo utagira amaguru n’amaboko (amafoto)