in

Ibiraro 20 biteye ubwoba cyane ku Isi.

Iyo utwaye imodoka yawe, cyangwa se ugatega izitwara abantu mu buryo rusange, uteze moto cyangwa igare, cyangwa se ukaba ugenda n’amaguru, ni ibisanzwe ko unyura hejuru y’ibiraro.

Hari ibiraro biba biteye ubwoba bitewe n’uburyo byubatse, intera y’ubutumburuke byubatseho, uburebure bifite n’ibindi. Akenshi kuri bene ibyo biraro, uhageze agira isereri, kumva adatekanye mu mutwe ndetse rimwe na rimwe akaba yaruka.

Muri iyi nkuru, twifashishije imbuga zitandukanye nka www.orangesmile.com, www.asce.org n’izindi

20. Royal Gorge Bridge, Colorado

Ikiraro cya Royal George ni ikiraro giherereye muri Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu, cyatangiye kubakwa nk’ikiraro kitagenewe gukoreshwa mu bwikorezi ahubwo cyari kigenewe gukurura ba mukerarugendo kuva tariki ya 5 Kamena 1929 kigasozwa kubakwa mu Ugushyingo 1929.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 384 na metero 5.5 z’ubugari, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 291. Ikindi kandi iki kiraro cyamaze kubakwa gitwaye ibihumbi 350 by’amamdorali ya Amerika kikaba gica hejuru y’umugezi wa Arkansas.

19. Monkey bridges, Vietnam

Ikiraro cya Monkey, ugerageje gushyira iri zina mu kinyarwanda ni ikiraro kitiriwe inkende.

Ni ikiraro cyubatswe n’imigano, binatuma gishyirwa mu biteye ubwoba kuko hari igihe kiba kiriho umugano umwe cyangwa ibiri gusa.

Iki kiraro cyubatswe ahanini n’abatuye igihugu cya Viyetinamu mu duce two mu cyaro, kuko cyubakishijwe ibiti by’imigano cyangwa igiti cy’ingazi, kikaba kireshya na metero 35 z’uburebure.

Izina Monkey ryaturutse ku buryo abantu bakoresha mu kwambuka icyo kiraro kuko hari aho usanga bari gukambakamba kugira ngo bacyambuke.

18. Hussaini Hanging Bridge, Pakistan

Ikiraro cya Hussaini Hanging ni ikiraro giherereye muri Pakistan gifatwa nk’ikiraro giteye ubwoba, kikaba cyarubatswe ubwo muri 1960 uwahoze ari Perezida wa Pakisitan Ayub Khan yasuraga agace ka Zarabad.

Ku mpamvu z’ubuhigi ni bwo yatanze itegeko ryo kuba hakubakwa icyo kiraro kikaba cyaraje kurangira hagati ya 1967-1968.

Iki kiraro gifite metero 156 z’uburebure, kikaba gica hejuru y’umugezi wa Hunza, kikaba gihuza akarere ka Zarabad n’icyaro cya Hussaini, ikindi cyaba gitera iki kiraro gutinyika ni uburyo giteye mu mpande zacyo.

17. Seven Mile Bridge, Florida

Ikiraro cya Seven Mile giherereye muri Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe k’imyaka 4 kuva mu 1978 kugeza muri Gicurasi 1982.

Iki kiraro kikaba kingana na metero 10,888 z’uburebure, na metero 11.58 z’ubugari na metero 20 z’ubutumburuke, kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 45 z’amadorali ya Amerika.

16. Deception Pass Bridge, Washington State

Ikiraro cya Deception Pass ni ikiraro giherereye muri Oak Horban muri Washington, cyatangiye kubakwa muri Kanama 1934 kugeza Kanama 1935. Gifite metero 453 z’uburebure, metero 8.5 z’ubugari na metero 55 z’ubutumburuke.

15. Lake Pontchartrain Causeway, Louisiana

Ikiraro cy’ikiyaga cya Pontchartain Causeway ni ikiraro giherereye muri New Orleans muri Leta ya Louisiana ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi ni ibiraro bibiri biteganye bica hejuru y’ikiyaga cya Pontchartrain Causeway, kikaba ari ikiraro cyubatswe mugihe kingana n’amezi 14 aho cyatangiye kubakwa kuva tariki ya 23 Gicurasi 1955 kigasozozwa tariki ya 30 Kanama 1956.

Iki kiraro kandi kingana na kirometero 38.35 z’uburebure na metero 18 z’ubutumburuke.

14. Canopy Walk, Ghana

Ikiraro cya Canopy Walk cyo muri Ghana ni ikiraro giherereye mu kirere muri pariki nkuru ya Kakum, kikaba kingana na metero 330 z’uburebure na metero 50 z’ubutumburuke kikaba cyarubatswe mu mwaka wa 1995.

Ikindi kandi ni uko iki kiraro cyubatswe n’itsinda ry’Abanyakanada bari batembereye mu gace k’iriya pariki kugira ngo kizage gikurura ba mukerarugendo.

13. Langkawi Sky Bridge, Malaysia

Langkawi Sky ni ikiraro gihererye mu gace ka Langkawi mu gihugu cya Malesia. Iki kiraro cyubatswe mu gihe kingana n’umwaka aho cyatangiye kubakwa muri Kanama 2003 kigasozwa muri Kanama 2004, kikaba cyaraje gutahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 muri Gashyantare.

Iki kiraro kireshya na metero 125 z’uburebure, metero 1.8 z’ubugari na metero 700 z’ubutumburuke, kandi kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 1.200.000 za Amadorari ya Amerika kandi kikaba gifite ubushobozi bwo kunyuraho abantu 250.

12. Mount Titlis, Switzerland

Ikiraro cya Mount Titlis giherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi ku musozi wa Titlis, kikaba gifite uburebure bungana na metero 98, metero 0.98 z’ubugari na metero 3,238 z’ubutumburuke.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 1,228,455 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi byibuze cyakira abagisura bagera kuri 500.

11. Vitim River Bridge, Russia

Vitim River ni ikiraro giherereye mu gace ka Irkutsk Oblast mu gihugu cy’Uburusiya. Iki kiraro kireshya na metero 570 z’uburebure, ubugari bungana na metero 1.82 n’ubutumburuke bwa metero 50. Ikindi ni uko iki kiraro gihora kiriho urubura 20.

10. Puente de Ojuela, Mexico

Ikiraro cya Puente de Ojuela cyangwa ikiraro cya Mapimi giherereye mu gace ka Mapimi muri Mexico muri Amerika y’Amajyepfo, kikaba cyubatse mu gace bacukuramo amabuye y’agaciro. Ikindi ni uko iki kiraro cyaje kuvugururwa nk’ikiraro gikurura ba mukerarugendo muri 1991.

Iki kiraro kandi gifite metero 304.8 z’uburebure, metero 1 y’ubugari na metro 99.67 z’ubutumburuke.

9. Quepos Bridge, Costa Rica

Quepos ni ikiraro ubusanzwe kizwi nk’ikiraro bakunze kwita ikiraro cy’urupfu, kikaba giherereye ku muhanda uva mu gace ka Jaco ugana Quepos muri Costa Rica, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’imyaka igera ku 10 (1930-1940). Iki kiraro gifite metero 457 z’uburebure na metero 148 z’ubutumburuke.

8. Sunshine Skyway Bridge, Florida

Ikiraro cya Sunshine Skyway ni ikiraro giherereye mu majyepfo y’umujyi wa St. Petersburg n’Amajyaruguru ya Terra Ceia muri leta ya Florida ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kiraro cyuzuye tariki ya 7 Gashyantare 1987 gifungurwa tariki ya 20 Mata 1987. Cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 244 z’amadorali ya Amerika. Iki kiraro kandi kikaba kiresha na kilometer 6.7 z’uburebure, metero 29 z’ubugari n’ubutumburuke bungana na metero 430.

7. Eshima Ohashi Bridge, Japan

Ikiraro cya Eshima Ohashi giherereye mu Burengerazuba bw’Ubuyapani kikaba gihuza umujyi wa Matsue mu ntara ya Shimane hamwe na Sakaiminato mu ntara ya Tottori.

Ikiraro cya Eshima Ohashi kireshya na kirometer 1.44 z’uburebure, metero 11.3 z’ubugari n’ubutumburuke bwa metero 44.7, kikaba cyaratangiye kubakwa mu 1997 kigasozwa mu 2004.

6. The Bridge of Immortals, Huang Shang China

Ikiraro cya Immortals ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’ikiraro cy’abadapfa, kikaba cyarubatswe mu 1987 kikaba gifite ubutumburuke bungana na metero 1,320 kikaba kandi cyambukiranya imisozi ibiri aho uva mu buvumo bumwe winjira mu bundi.

Ikindi ni uko iki kiraro cyabashije gushyirwa ku rutonde rw’imirage y’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

5. Montenegro Rainforest, Costa Rica

Iyo witegereje iki kiraro neza nta kabuza wagira ubwoba bwo kugitambukaho bitewe n’uburyo kimeze, ari nayo mpamvu cyaje kuri uru rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba ku isi, kikaba giherereye mu gihugu cya Costa Rica muri rimwe mu mashyamba yaho.

4. U Bein Bridge, Myanmar

U Bein ni ikiraro giherereye mu gihugu cya Myanmar ku mugabane wa Aziya, kikaba gifite uburebure bwa metero 1,209, kikaba gica hejuru y’ikiyaga cya Thaung Tha Man kandi kikaba cyarubatswe mu 1849.

Iyo witegereje iki kiraro ushobora gutekereza ko kikiri kubakwa, gusa siko bimeze ahubwo ni yo miterere yacyo ikaba inagifasha kuba cyakurura ba mukerarugendo.

3. Storseisundet Bridge, Norway

Storseisundet ni ikiraro kireshya na metero 260 z’uburebure na metero 23 z’ubutumburuke kikaba cyaratangiye gukoreshwa mu 1989, giherereye mu gihugu cya Norvege ku mugabane w’Uburayi.

2. Carrick-a-Rede Rope Bridge, Northern Ireland

Uretse kuba giherereye ahantu heza kuri iy’isi, kiri no ku rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba bitewe n’ahantu giherereye kuko kiri kuri metero 30 z’ubutumburuke na metero 20 z’uburebure kikaba giherereye muri Ireland y’Amajyaruguru.

1. Sidu River Bridge, China

Ikiraro cya Sidu giherereye hafi y’umujyi wa Yesanguan mu gihugu cy’Ubushinwa kikaba cyararangiye kubakwa mu 2005 kikaza gufungurwa 15 Ugushyingo 2009 kikuzura gitwaye agera kuri miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika. Iki kiraro kandi kikaba kireshya na metero 900 z’uburebure n’ubutumburuke bwa metero 496.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye, Sugira Erneste ahamagawe mu Amavubi

Ibintu bitangaje wamenya kuri beterave ikungahaye kuri byinshi.