Inzoga ziri mu bintu bikunzwe cyane ku isi abazinywa bazirata ubwiza bwazo ndetse bakanakangurira abandi kuzinywa, gusa hari ibintu byinshi by’ibinyoma abantu bazibeshyaho.
1.Inzoga ituma utekereza neza
Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.
2.Inzoga itera akabaraga
Oya ntabwo itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye inzoga ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.
3.Inzoga imara inyota
Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.
4.Inzoga irashyushya, iyo hakonje
Oya, ntabwo ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.
5.Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza
Oya, igituma abagabo bazinyoye bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka. Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.
6.Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo
Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.
None se ivyiza vyo kunywa inzoga ni ivyahe?