in

Ibintu icumi (10) wakwitaho mu gihe uri gukoresha Mudasobwa

Mudasobwa ari igikoresho cyiza ariko gifite ingaruka nyinshi, ku buryo uyikoresha aba akwiye kwitonda

‘Screen’ za mudasobwa zakorwa mbere zica amaso cyane, ariko uyu munsi ngo izikorwa ntabwo ‘screen’ zazo zica amaso cyane nubwo nabyo ngo bidatanga icyizere ko n’ubundi nta ngaruka zifite.

“Ibintu 10 wakwitaho ukoresha Mudasobwa”

1.Aho ukorera nta bindi bintu, nk’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa kuko bishobora kumenekamo igapfa cgse ikangirika

2.Ahantu ukorera insinga zose zigomba kuba ziri ku murono neza, ku buryo uhita atazihitana, akaba yakwangiza mudasobwa atezwe n’insinga zijagaraye.

3.Kuruhutsa mudasobwa, nubwo ari ‘machine’ ugomba gufata umwanya ukayizimya kugira ngo nayo iruhuke, kuko iyo uyikoresha igihe kirekire cyane icanye biyigabanyiriza igihe cyo gukora.

4.Abantu bagomba kwirinda gukoresha mudasobwa mu buriri, mu ntebe cyangwa ahandi hantu itabona uko ihumeka.

Ati “Mudasobwa ikenera gusohora umwuka ushyushye ikinjiza ukonje, bigatuma ihora, ibyuma biyigize ntibyangirike,…nunabikora (kuyikoreshereza aho idahumeka) umenye ko urimo kugabanya igihe cyayo cyo gukora.”

5.Zirikana ko mudasobwa ntabwo ari nziza ku buzima (healthy), igihe cyose uyikoresha ishobora guhura n’ikibazo gishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga.

6.Ugomba kwitwararika uburyo wicaramo, ku buryo utangiza urutirigongo kuko ushobora gukuramo ubumuga bw’ubuzima bwose.

7.Gukoresha mudasobwa amasaha atari menshi cyane, ukirinda kuyikoresha amasaha 24 ku munsi.

Ati “Ibyo bizakurinda kuba wakwangirika amaso kuko uko ukoresha mudasobwa cyane, niko ubushobozi bw’amaso yawe bugenda bugabanuka.”

8.Ugomba gufata ikiruhuko cy’igihe gito nyuma y’amasaha runaka uhugiye kuri mudasobwa ukora.

9.Umuntu usabwa kumara amasaha menshi akoresha mudasobwa mu kazi ke, ntabwo akwiye kuyakoresha yose yicaye imbere yayo.

10.Nyuma y’amasaha nk’atatu uhuze cyane kuri mudasobwa, uba ukwiye gufata ikiruhuko kigufi, ugafata nk’akantu ko kurya cyangwa icyo kunywa nk’amata. Ngo bigabanya ingaruka za mudasobwa ku mubiri, bikagarura imbaraga uba watakaje.

Abahanga bavuga ko abantu bakoresha mudasobwa igihe kinini bashobora guhura n’ibibazo by’umutwe, kubabara mu ngingo cyane cyane mu bujana kubera kwandika cyane, kubabara akaboko n’ijosi. Bigasaba ko uruhuka mu gihe urimo kwandika kuri mudasobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hora uzirikana ko ubuzima bwawe aricyo gishoro! Ibintu 7 wakora ukirinda kurwara impyiko

Kigali habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi aho yagonganye n’umumotari atwaye -AMAFOTO