Uzabona abasore benshi bakora ibintu byinshi bitandukanye ndetse binakomeye kugira ngo bakunde bemeze abakobwa nyamara usanga barataye umwanya wabo kuko ibyo bakora sibyo abakobwa bakunda.
Dore bimwe nmu bintu abasore bibeshyaho ko byatuma abakobwa babakunda kandi bibeshya:
1.AMAFARANGA NTIYATUMA UMUKOBWA AKWIMARIRAMO
Abakuzi b’ibyinyo benshi baba bashaka abasore cyangwa abagabo bafite amafaranga menshi cyane kandi bayarekura – mu gushaka no kwereka ko bakunze cyane, ntibaba bakunze cyangwa bakeneye wowe ahubwo baba bishakira amafaranga ndetse n’ibintu bihenze cyane. Iyo umusore ateretesheje amafaranga umukobwa umwemera ni uba akurikiye amafaranga ye, ntiwabona umukobwa ugukunda bya nyabyo mu gihe ugiteretesha amafaranga.
2.UMUKOBWA NTASHOBORA KUKWIMARIRAMO NK’UKO UBITEKEREZA
Iyo ugeregeje gukora cyane ushyizemo ingufu ngo wigarurire umutima w’umukobwa, ntibikunda. Gushaka ko umukobwa akwimariramo ukoresha imitungo cyangwa wigira umusore ukomeye cyane, ntibituma akwiyumvamo. Iyo umukobwa yumva agukunze kandi akwimariyemo, uko ugaragara inyuma cyane ntabiha agaciro gakomeye nk’uko ubitekereza. Ushobora kuba uri mu ideni rikomeye, udafite imyenda igezweho, kandi ukibana n’ababyeyi ariko iyo yakwimariyemo, ibyo ntacyo biba bivuze kuri we.
3.INZU UBAMO NTIYATUMA UMUKOBWA AKWIMARIRAMO
Umukobwa cyangwa umugore ashobora kubona inzu yawe akabona ni nziza kandi ihura neza n’inzozi ze ariko bituma yumva agukunze by’agahe gato. Iyo abona inzu cyangwa inyubako zawe zihenze cyane agasanga imyitwarire ndetse n’imyifatire yawe ntibihuje agaciro n’izo nzu cyangwa inyubako, ahita aguta. Akeneye ko ari wowe ubwawe umutwara umutima, atari ibyo utunze urimo ukoresha kugira ngo bigufashe akazi udashoboye.
4.ICYO UGENDAMO NTICYATUMA UMUKOBWA AGUKUNDA
Abakobwa cyangwa abagore bashimishwa no kubona ufite imodoka nziza kandi ihenze cyane, ku buryo anagusaba ko wamutwaramo, gusa igitangaje ni uko kuba ufite iyo modoka bitatuma akwimariramo burundu. Imodoka nziza icyo yagukorera ni ukukuzanira ba bakobwa baba bashaka kwigaragaza neza mu miryango, bakajya bayifotorezaho, ukabatwara kandi bakabona uko bafata amafoto meza yo gushyira kuri Instagram na Facebook.