Bamwe mu bagabo bagakwiye kumenya amagambo bakwiye kubwira abakunzi babo amagambo meza atuma bakomeza gushimangira urukundo rwabo. Igitsina gore gikunze cyane gushimishwa n’amagambo aryohereye babwirwa n’abakunzi babo ku bijyanye nuko bababona ndetse n’uko bitwara iyo bari kumwe n’abakunzi babo.
YEGOB twabakusanyirije ibintu 5 by’ingenzi wabwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo no kugukunda birushijeho.
1.Nakwigiyeho byinshi
Abagore n’abakobwa barabikunda cyane iyo abagabo babashimiye ku bwenge bwabo kuko birabababaza cyane iyo icyo mwibonera ari ubwiza bw’inyuma gusa. Aba ashaka no kuzana ibitekerezo byubaka kandi iyo umweretse ko hari icyo byakwigishije kuko wabyitayeho kandi ukabyiga neza bikakugirira akamaro biramunezeza kumva ubimubwira.
2.Uri Inshuti nziza
Erega musore, umukobwa mukundana ntashaka kuba umukunzi wawe gusa, ahubwo anashaka kukubera inshuti magara kandi kumubwira ko ari inshuti nziza biramunezeza. Nagira ibyo agufasha gukora, uzakoreshe aka kajambo n’ubwo yaba yagufashije akantu gato.
3.Uri Umwamikazi wanjye
Kuri bamwe iki cyakumvikana nk’umutoma, ariko si ko biri ahubwo buri mugore aba yumva ashaka kuba umutima w’umugabo we, kumubwira ko ari umwamikazi wawe bituma yumva agaciro umuha kandi akumva ko ariwe mugore gusa witayeho. Ibi bizamunezereza umutima mu buryo budasanzwe.
4.Ufite amaso, amenyo, umusatsi, iminwa,..byiza
Mwa basore mwe, ntituri kureba ku mitoma hano ahubwo turi kurasa ku ntego ugendeye ku cyo ukunda kuri we. Utazamubwira ko umusatsi we ari mwiza kandi asutse. Utazamubwira ikintu gihabanye n’ukuri kuko wabisomye muri iyi nkuru uyobowe n’amarangamutima gusa. Niba ukunda amaso ye, umusatsi we, intoki ze, uko aseka,…bimubwire kuko bituma abona ko ujya umwitaho kuba warabibonye.
5.Uhora usa neza
Wari wabona umukobwa ari kwambara? Ni ukuri kose abakobwa barushywa cyane no guhitamo umwenda wo kwambara. Iyo umubwiye ko asa neza mu myambaro yambaye bituma yumva ko cya gihe cyose yafashe ahitamo ibyo kwambara atagipfushije ubusa, cyane cyane iyo mugiye kujya ahantu muri kumwe. Biramunezeza cyane kubimubwira ko asa neza.