in

Ibidasanzwe utari uzi bigize imodoka Perezida Donald Trump agendamo

Uretse indege buri mu perezida wa Amerika wese agendamo ya Air Force One, buri muperezida agira imodoka yihariye agendamo. Buri modoka Perezida wa Amerika uba ukiyobora agendamo bayita Cadillac one, babihina ikitwa Caddy One nk’uko indege iba yitwa Air Force One. Bayita kandi Limousine One.

Imodoka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump agendamo ijya kumera nk’iyo Barack Obama yagendagamo ariko yo ikaba ifite umwihariko uyitandukanya n’izindi z’abaperezida babanjirije Donald Trump.

Imodoka Trump agendamo ijya kumera nka Cadillac Escalade Sedan ariko yo ikaba ifite umwihariko wo kuba ari ndende kurushaho. Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Inside Trump’s Cadillac One: The New Beast will debut on Inauguration Day with emergency blood, tear gas cannons and doors so heavy they cannot be opened from the inside’, yo ku wa 13 Mutarama 2017, iki kinyamakuru cyatangaje ko uruganda rwa General Motors rwayikoze, rwishyuwe miliyoni 15 z’amadorali ya Amerika ngo ruyikore. Ni ukuvuga asaga 12.495.000.000 FRW. Ajya kurahira tariki 20 Mutarama 2017 nibwo Donald Trump yagendeye muri iyi modoka bwa mbere, mu gihe Perezida Warren G ariwe wa mbere watwawe mu modoka yagenewe abaperezida ajya , anava kurahira muri 1921.

Ikinyamakuru Gentside mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘The Beast : La voiture blindée de Donald Trump dévoile ses secrets’, gitangaza ko iyi modoka ipima toni 8. Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko ikigira iyi Cadillac One agatangaza ari uko ikoze ku buryo ishobora kubasha kurokoka ibitero ibyo aribyo byose byayigabwaho(qu’elle résiste à toute sorte d’attaques). Ibitero bikoresheje imyuka ihumanya(chemical and biological attacks), ibitero by’ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Bombs’ n’ibindi bisa nabyo, ntibishobora kuyigabwaho.

Inzugi zayo ziraremereye kuburyo zifungurirwa inyuma gusa. Perezida Trump ntabwo ashobora kuzifungurira mo imbere. Izi nzugi nazo ntizinyurwamo n’amasasu. Cadillac One kandi iba irimo ibyuka bihumanya mu maso , imbunda ntoya n’inini, ndetse n’amashashi y’amaraso yafasha Perezida igihe yaba agabweho igitero kikamukomeretsa cyangwa agakenera amaraso ku buryo bwihutirwa. Uburemere bwayo butuma ibasha kutarenza umuvuduko wa km 96 ku isaha. Uburemere bwayo, Daily Mail itangaza ko buturuka ahanini ku ntwaro ziba ziyirimo imbere.

Bimwe mu bitangaje imodoka Obama yagendamo yari yihariye

Imodoka Donald Trump agendamo ntabwo itandukanye cyane niyo Obama yagendagamo akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuko ibyinshi bizihuriyeho, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bitangaje byari bigize imodoka Obama yagendagamo.

Mu kubitegura twifashishije ibinyamakuru binyuranye byandika ku ikoranabuhanga, ubucuruzi, n’ibindi. Gusa icyo ibi binyamakuru bihurizaho ni uko ibyo batangaje ari bike mubyo urwego rw’ubutasi rwa Amerika rwemeye gutangaza cyangwa se bikamenyekana bitewe n’abantu bazi amabanga y’iyi modoka.
The Beast cyangwa se Limo One ikozwe mu cyuma kigizwe n’uruvange rw’amoko y’ibyuma bine: Aluminium, Steel, Titanium na Ceramic. Ububiko bwa Lisansi(Essence) bukoze ku buryo bwihariye kuburyo niyo umuriro waturuka hanze, iyi modoka itashya. Joseph J. Funk watwaraga imodoka ya Perezida wa Amerika hagati ya 1994-1995 yatangaje ko imodoka Perezida Obama yagendamo ariyo icyo gihe yari iri kurwego rwo hejuru mu gukoranwa ubuhanga.

Iyi modoka nubwo bimwe mu bintu bihambaye ifite byashyizwe ahagaragara, ngo na bamwe mu bagize urwego rw’ubutasi rwa Amerika ntibayiziho byinshi. Uyu mushoferi kandi yakomeje yemeza ko amapine yayo aramutse arashwe agapfumuka , iyi modoka ikomeza ikagenda igihe kinini nta kibazo igize cyangwa ngo hahindurwe amapine.

Joseph yakomeje asobanura ko umuntu utwara iyi modoka aba ari umuntu ukora mu nzego z’ubutasi, yaratojwe gutwara iyi modoka igihe kinini, akamenya imikorere yayo yose kugeza kucyo yakora igihe itewe igisasu cyo mu bwoko bwa LPG. Iyo iyi modoka irashwe ibisasu byo mu bwoko bwa Missiles ifite uburyo ikozemo buyobya ibi bisasu bikagwa ahandi akaba ariho biturikira.
Iyo Perezida w’Amerika yagiye ahantu, mu gihe atarinjira mu ndege ye, imodoka za Limo one ngo ziba ziparitse ahantu camera z’amateleviziyo zitazibona hafi y’indege, ku buryo haramutse haba ikibazo gituma avanwa aho vuba na bwangu ahita yinjizwamo akajyanwa.

Ku gice cy’imbere hariho camera zireba nijoro(night vision camera), ndetse n’ibyuma bitera imyuka iryana mu maso. Izi kamera zifasha utwaye iyi modoka no kuba yayitwara mu gihe cy’umwijima. Urugi rwayo rufite uburemere nk’urw’indege ya Boeing 747’s.

Ibindi bidasanzwe wamenya ku modoka yatwaraga Perezida Obama
Imodoka yatwaraga Perezida Obama yari ifite indege yayo yihariye iyitwara igihe Obama yabaga yagiye mu ruzinduko mu kindi gihugu. Ibirahure byayo ntibimenwa n’amasasu. Limo One y’iki gihe ikozwe kuburyo ishobora gusohora ibyuka biryana mu maso ndetse ikabasha no kurashisha ibisasu byo mu bwoko bwa Grenade. Ifite imyanya 7: umwe wa shoferi, uw’umuntu uyoboye urwego rukuru rw’iperereza ruba ruherekeje Perezida, Perezida ubwe ndetse n’indi myanya 4 y’inyongera. Obama yari afite ubu bwoko bw’imodoka 12 yahinduranyaga. Iyo zitari gukoreshwa, izi modoka ziba ziparitse mu biro bikuru by’urwego bishinzwe ubutasi, zigacungirwa umutekano amasaha 24 kuri 24.

Iyo iri kugenda imodoka ya Perezida wa Amerika iherekezwa n’imodoka 45 ziba zitwaje intwaro zo gutabara aho rukomeye ndetse n’imbangukiragutabara(Amburance). Ikirahure cy’idirishya cyo ku ruhande rwa shoferi nicyo cyonyine gifunguka, akagikoresha gusa iyo avugana n’abashinzwe umutekano kandi kigafungurwa nibura sentimetero 7 (7cm )gusa. Mu burebure ipima metero eshanu n’igice, mu buhagarike igapima metero n’igice.

Perezida Obama yari afite 12 zisa za Limo One. Ikinyamakuru The Sun mu nkuru cyatangaje ku itariki 13 Mutarama 2017 ifite umutwe ugira uti ’ THE BEAST IS BACK
Donald Trump’s brand new ‘Cadillac One’ presidential limo will be fitted with tear gas cannon, shotguns and bottles of BLOOD’, cyatangaje ko na Donald Trump agomba gukorerwa imodoka 12 nkizo Obama yari afite.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ingabire Rehma ati: “Meddy ndamukunda cyane, aje kuntereta nahita nemera”

Zari yaciye amarenga ko ashaka umukunzi ndetse ahishura iby’urukundo rwa baringa yaciyemo.