in

Ibibazo muri Mukura bikomeje kuvuza ubuhuha!! Abakinnyi 2 barahemwa ariko ntibahamagawe mu mwiherero

Nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe ya Mukura Victory et Loisirs, Iragire Saïdi na Lucky Emmanuel bahagaritswe, kuri ubu baribaza ikigomba gukurikiraho nyuma y’ihagarikwa ryabo.

Nyuma y’ukwezi kumwe bamwe mu bakinnyi ba Mukura VS bahagaritswe, bakandikirwa amabaruwa avuga ko imyitwarire yabo ikemangwa;muri batanu bari bahagaritswe, batatu bagarutse mu mwiherero abandi babiri n’ubu ntibazi impamvu batahamagawe kimwe na bagenzi babo bari bahagarikiwe rimwe.

Abakinnyi batanu bari bahagaritswe, ni Lucky Emmanuel, Iragire Saïdi, Mutijima Janvier, Duhayindavyi Gaël na Olih Jacques.

Nyuma Niragire Saïdi ugifite umwaka umwe muri iyi kipe, yasabye Ubuyobozi kumurekura cyangwa bukamukura mu gihirahiro ariko kugeza magingo aya nta gisubizo arahabwa.

Amakuru ahari ariko avuga ko , aba bakinnyi bahembwa nk’abakozi ba Mukura VS ariko n’ubu batarabwirwa icyo bajijijwe bahagarikwa.

Iragire Saïdi ngo yanasabye ubuyobozi ko bwamubwiza ukuri kugira ngo amenye niba atifuzwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Iragire Saïdi yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe kuko yakinnye imikino mike. Andi makuru ahari ariko avuga ko uyu myugariro atarahabwa amafaranga ye yose ya ’recrutement.’

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya iby’umubano udasanzwe Imbwa yo mu Budage yarifitanye n’umuryango wa Perezida w’Amerika Joe Biden

Bidasubirwaho Patient Bizimana agiye kurongora! Reba umukobwa bagiye kurushinga