in

Menya iby’umubano udasanzwe Imbwa yo mu Budage yarifitanye n’umuryango wa Perezida w’Amerika Joe Biden

Hahize iminsi ibiri Perezida w’Amerika Joe Biden n’umugore we Jill Biden batangaje urupfu rw’imbwa yabo bakundaga yitwa Champ yo mu bwoko bw’izikomoka mu Budage, yari imaranye na bo imyaka 13.

Perezida Biden abinyujije kuri Twitter ku wa gatandatu yanditse avuga ko  umuryango we  wabuze umuherekeza wabo bakundaga ariwe  Champ. Kandi ko bazamukumbura.

Iyi mbwa y’impwerume yari imwe muri ebyiri ziba hamwe n’umuryango wa Biden mu nyubako y’ibiro bya perezida w’Amerika bya White House, indi ihaba ikaba yitwa Major.

Yari yaranabaye  i Washington ubwo Bwana Biden yari Visi Perezida.

Perezida Biden yagize ati “Mu bihe byacu by’ibyishimo byinshi cyane no mu minsi y’akababaro kenshi cyane, yari ahari ari kumwe natwe, yita kuri buri byiyumviro byacu tutavuze ndetse no ku mbamutima zacu”.

“Dukunda umuhungu wacu mwiza kandi tuzamukumbura buri gihe”.

“N’igihe imbaraga za Champ zari zimaze kugabanuka mu mezi ye ya nyuma, igihe cyose twageraga mu cyumba, yahitaga ako kanya ahaguruka, umurizo we wizunguza buri gihe, akadukorakora ashaka gukorwa ku gutwi cyangwa ku nda”.

“Aho twabaga turi hose, yashakaga kuhaba, ikintu cyose cyahitaga kimubera cyiza kurushaho iyo yabaga aturi iruhande”.

Iyi mbwa yitwaga Champ yarikiri  ikiri ntoya, ubwo Joe Biden yari Visi Perezida, yabaga inezerewe cyane iyo yabaga yirukanka inyuma y’imipira y’umukino wa golf mu busitani bw’imbere ya [y’inyubako] Naval Observatory cyangwa yirukanka igiye gufata abuzukuru ba Biden iyo babaga barimo kwiruka mu rugo rwabo rwari ruherereye  i Delaware, nkuko umuryango wa Biden wabivuze.

Kugera muri White House kwa Champ na Major  iyi ikaba ari imbwa y’imyaka itatu yari yarahuye n’ibibazo umuryango wa Biden ukayifata ngo uyiteho mu 2018  kwabaye igihe imbwa zongeye kuba muri White House nyuma yuko byari byahagaze ku butegetsi bw’uwari Perezida Donald Trump.

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umusore wifuza gutereta inkumi y’ikizungerezi banza ushake ibi bintu.

Ibibazo muri Mukura bikomeje kuvuza ubuhuha!! Abakinnyi 2 barahemwa ariko ntibahamagawe mu mwiherero