in ,

Bidasubirwaho Patient Bizimana agiye kurongora! Reba umukobwa bagiye kurushinga

Ejo ku Cyumweru Tariki ya 20 Kamena 2021 Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille bitegura kurwubaka nk’umugabo n’umugore berekanywe mu rusengero.

Ejo ku Cyumweru ni bwo aba bombi berekanwe bwa mbere mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Intambwe yo kwerekanwa kw’abasore n’inkumi bitegura kurushinga iri mu z’ibanze zibanziriza umuhango wo gusezeranira imbere y’itorero. Kiba kigamije no gushimangira ko abagiye kurushinga ari indakemwa mu mico n’imyifatire kandi abanyetorero babitangamo ubuhamya.

Mu materaniro yo ku Cyumweru ni bwo Patient Bizimana na Uwera Gentille bamaze igihe bari mu rukundo berekanwe imbere y’abakirisitu ba ERC Masoro.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Ni ikimenyetso gisa n’icyerekanaga ko bishimiye kubona umukunzi w’uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki uhimbaza Imana w’u Rwanda.

Nubwo nta tariki iratangazwa y’igihe Patient Bizimana azarongorera, kuba ari mu rutonde rw’abaranzwe ni icyerekana ko uyu mwaka uzasiga atakiri mu busiribateri.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo muri Mukura bikomeje kuvuza ubuhuha!! Abakinnyi 2 barahemwa ariko ntibahamagawe mu mwiherero

Dore imigi iteye siteresi(stress)kuyitemberamo kurusha iyindi ku Isi