Hari inkuru iturutse mu Burundi ihise ica intege abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryateye utwatsi icyifuzo cya FERWAFA, yifuzaga umukinnyi Ndikumana Danny ukinira Rukinzo FC.
Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA ryandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi risaba ko ryahabwa uburenganzira bwo gukinisha Umukinnyi Ndikumana Danny wa Rukinzo.
Nyuma y’ibyo mu Burundi babiteye utwatsi dore ko bavuga ko uyu musore yamaze gukinira ikipe y’igihugu yabo ko bityo nabo bamukeneye.
