in

Kigali: Umubyeyi w’abana 7 amaze icyumweru arara hanze n’urubyaro rwe

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu kagari ka Kigali mu mudugudu wa Kagarama, haravugwa inkuru y’umubyeyi umaze icyumweru arara hanze n’abana be barinndwi.

Uyu mubyeyi witwa Mukuraneza Vestine yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubuzima bwamunaniye maze agaruka kuba mu nzu yasigiwe n’ababyeyi be maze mukuru we yanga ko ayinjiramo bituma asasa hanze akaba ariho ari kuba n’umurubyaro rwe.

Abaturage bo muri uyu mudugudu barasaba ko uyu mubyeyi wakurwa aha hanze kubera ko urubyaro rwe rushobora kuharwarira Malariya ndetse kandi aba baturage baranenga uyu mukuru w’uyu mubyeyi wanze ko umuvandimwe we yinjira mu nzu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kagarama we yatangaje ko iki kibazo bagishyikirije inzogo z’Akatari n’Umurenge bakaba gagitegereje igisubizo.

Mudugudu akomeza avuga ko bagerageje gukingura umuryango w’iyi nzu kugira ngo uyu mubyeyi ashyiremo abana be, gusa mukuru we yababereye ibamba, avuva ko bazinjiramo ari uko yafunzwe. Yavuze ko impamvu adashaka ko umuvandimwe we aba muri iyi nzu ngo ni uko amushinja uburozi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari inkuru iturutse mu Burundi ihise ica intege abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yashidukiye hejuru: Umusore yashidukiye mu bicu nyuma yo kumva uburibwe bw’ibyo bakoreye ubugabo bwe (video)