Mu Karere ka Huye ,mu Murenge wa Huye , Akagali ka Rukira , Umudugudu wa Agahenerezo hari umwana w’ibyumweru bitatu witwa Nziza Noah Atherhope uri gutabarizwa wavukanye ikibazo cy’indwara y’umutima ukeneye agera kuri miliyoni 15,000,000 Frw ngo ajye kubagirwa mu gihugu cy’Ubuhinde.
Ababyeyi ba Nziza bavuga ko umwana wabo uburwayi bwe bwatangiye kugaragara afite ibimenyetso byo kugira ibara ry’ubururu ku mpera z’intoki ,ibirenge ndetse no ku munwa (cyanosis) , akananirwa konka , ndetse guhumeka nabwo bikananirana.
Ubwo yagezaga ibyumweru 3 Nziza yasanzwemo indwara y’umutima yitwa Tetralogy of fallot ndetse uburyo bwonyine bwo kuyivura akaba ari ukubagwa umutima (Intracardiac Surgey) ,ndetse ahantu honyine yabagirwa bikagenda neza kurushaho ari mu gihugu cy’ubuhinde nk’uko umubyeyi wa Nziza yabitangarije Yegb.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kugirango umwana abagwe bari baciwe miliyoni 90,000,000 Frw ,ariko MINISANTE ngo ikabafasha kwishyura miliyoni 75 , bo nk’ababyeyi bakaba bashaka agera kuri miliyoni 15,000,000 Frw , arimo agomba kuzababeshaho mu gihe cy’amezi atatu bazamara mu gihugu cy’Ubuhinde bavurwa ndetse n’itike yabo.
Ku bindi bisobanuro cyangwa hari uwifuza gufasha uyu mwana mu kwivuza, yakwifashisha numero y’ababyeyi be Gihozo Ferecite (Mama we) kuri 0783254147. cyangwa kuri 0782683346 ibaruye kuri Se w’umwana Murekamanzi Cyprien .