in

Harapfa umuntu: Ikipe ya APR FC irashaka kwisubiza icyubahiro Kiyovu nayo irashaka kwerekana ko ariyo kipe ya mbere uyu mwaka

Ikipe ya APR FC ifitanye umukino ukomeye cyane n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mikino ya 1/2 y’igikombe cy’Amahoro aho amakipe yombi yarahiye ko agambo gutsinda uyu mukino.

Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 60 aho ikurikiwe n’ikipe ya APR FC n’amanota 57 izi kipe zombi zihanganiye ibikombe bibiri harimo icya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro kandi zombi zifite amahirwe yo kuba zabyegukana.

Uyu munsi ku isaa cyenda z’umugoro kuri sitade ya karere ka Bugesera nibwo ikipe ya APR FC iraza gucakirana n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro akaba ari umukino amakipe yombi yarahiye ko agambo gutsinda gusa burya umunyarwanda niwe wabivuze neza ngo ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafite ababo bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro i Huye barashima Leta yagaragaje ko yita ku muturage

Hari bamwe mu baturage bavuga ko batazi uko udukingirizo tw’abagore dukoreshwa