Mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko udukingirizo tw’abagore duhari kandi dukoreshwa, hari bamwe mu baturage baravuga ko batatuzi.
Abaganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bo bavuga ko utwo dukingirizo tw’abagore batatuzi ndetse batanasobanukiwe imikoresherezwe yatwo.
Barasaba inzego z’ubuzima ko zatubegereza, ndetse kandi bakigishwa uko dukoreshwa kuko byabafasha gukomeza kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse kandi bakagira uruhare mu guhitamo udukingirizo bakoresha muri iki gikorwa cy’abashakanye.