Hanzuwe ko umuhanzi wa mbere w’ikirangirire mu Rwanda ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya ko ari Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben.
Ibi byemejwe n’umukunzi ukomeye ukomoka muri Kenya, Kevin Wyre uri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yaje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Wyre yavuze ko The Ben ari we uza ku isonga, kuko indirimbo ze zicurangwa cyane mu tubyiniro n’ahandi hanyuranye.
Asoza avuga ko indirimbo The Ben yakoranye n’umuhanzi w’Umunyakenya Otile Brown, yamamaye cyane muri Kenya ndetse ikaba iri mu zatumye agira igikundiro cyane.
No stop ayee nde belee kbsa