in

Bidasubirwaho APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi wa mbere w’umunyampahanga

Ikipe ya APR FC izakoresha abakinnyi b’abanyampahanga umwaka utaha ikomeje kwerekana ko ishaka abakinnyi beza bose ibonye kugirango izabifashishe umwaka utaha.

Mu gihe hano mu Rwanda harimo kubera imikino yahuzaga za Police zo muri Afurika y’iburazirazuba izwi nka EAPCCO Games, hari abakinnyi bigaragaje cyane ari nako amakipe akomeye hano mu Rwanda yakomezaga kuganira nabo.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yari yabishyizemo imbaraga nyinshi cyane ko ikipe ya Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali wabonagako ntambaraga nyinshi bari babishyizemo ariko ikipe ya APR FC abayobozi bayo bagaragaye baganira n’umukinnyi wari uri kwigaragaza kurusha abandi nubwo n’ikipe ya Kiyovu Sports yari yamugezeho mbere.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Ndikumana Danny ukinira ikipe ya RUKINZO FC, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri APR FC bivuze ko umwaka utaha azaba yambaye umweru n’umukare.

Ikipe ya Kiyovu Sports nubwo nayo yavuganye n’uyu mukinnyi ariko abantu benshi bamezaga ko APR FC iyo yinjiye ku gushaka umukinnyi ntabwo yapfa kumubura cyane ko ifite amafaranga ndetse n’ibigwi byakurura uwo mukinnyi.

Abakinnyi benshi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bahirwa cyane no gukina hano mu Rwanda. Muri aba bakinnyi harimo Bigirimana Abedi, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bimenyimana Bonfils Caleb ndetse n’abandi banyuze hano mu Rwanda, uyu nawe arategerejwe hano ngo turebe ko hari icyo azakora cyane ko ubona ari umuhanga mu mikinire ye kandi yagirira akamaro APR FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ba bana bazi kubyina cyane bageze mu Rwanda

Hanzuwe umuhanzi wa mbere w’ikirangirire mu Rwanda ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya