in

Hamenyekanye ingaruka zikomeye ziba ku muntu urya umunyu mubisi

Ni kenshi usanga abantu bakunda kurya umunyu munsi, haba muri resitora cyangwa bakawongera mu mafunguro bagiye kurya.

Impuguke zivuga ko atari byiza na gato kurya uyu munyu wongerewe mubiryo udatetse.

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda no mu mahanga igaragaza ko umubare w’abarwaye n’abahitanwa n’indwara zitandura wiyongera umwaka ku wundi, aho kugeza ubu habarurwa abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abarenga ibihumbi 18 barwaye kanseri.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda 8,8% bongera umunyu mubisi mu biryo bagiye kurya.

Uretse umunyu mwinshi ibindi byongera ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso harimo inzoga, itabi, izabukuru, no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Umuyobozi w’Ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura Dr Joseph Mucumbitsi avuga ko muri iki gihe umubare w’Abanyarwanda barwaye umuvuduko w’amaraso ugenda wiyongera kandi ngo mu bibitera harimo no kurya umunyu mwinshi.

Ati “Indwara y’umuvuduko w’amaraso yongera ibyago byo kurwara indwara zitandura ku kigero cya 15,9%”.

Dr. Evariste Ntaganda ushinzwe ibijyanye n’indwara z’umutima mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) asaba Abanyarwanda kwirinda kurya umunyu mwinshi kuko ari intandaro yo kurwara umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Ati “Umunyu nawo ni intandaro yo kurwara umuvuduko mwinshi w’amaraso by’umwihariko. Ni ukuvuga ko iyo urya umunyu mwinshi si ukuvuga ko utera umuvuduko w’amaraso ahubwo ni bimwe mu bishobora gutera impinduka umubiri ugasa n’unaniwe kubera umunyu”.

Abahanga bakaba bashishikariza abantu kereka kurya umunyu utatekanye n’ibiryo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo y’abakinnyi ba Marocco, yakoze mu gisebe abirabura bafanaga iyi kipe bayifuriza kugera kure

Umusaza w’imyaka 60 yaryamanye n’abakobwa babiri ijoro ryose birangira apfuye