in

Hamenyekanye ikintu gikomeye kihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we batigishije imbuga nkoranyambaga

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umugore adakunze gupostinga ndetse bitera benshi gucika ururondogoro.

Bruce Melodie yaherekesheje iyi foto ubutumwa bugira buti “Kuri njye birahagije kwizera ko njye nawe tukiriho aka kanya. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.”

Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byinshi bamwe bashimira uyu muhanzi urukundo akunda umugore we ndetse n’amagambo amutuye, akaba anamugaragaje bwa mbere.Kuri ubu hamenyekanye impamvu yatumye uyu muhanzi ashyira hanze ifoto y’umugore we babyaranye abana babiri.

Amakuru avuga ko umugore wa Bruce Melodie yari amaze igihe arwaye bikomeye.

Amakuru akomeza avuga ko Catherine [umugore wa Bruce Melodie] yanagiye kwivuriza mu Buhindi ndetse bikaza gukurikirwa n’amakuru y’ibihuha menshi yavugaga ku mubano we n’umugabo we utari wifashe neza.

Uwatanze amakuru yagize ati “Nyuma yuko rero umugore we aje gukira, ntakindi Bruce Melodie yari gukora, aravuga ati ‘reka mukorere ikintu kimwereka ko mukunda’ arangije aramupositinga. Ni na bwo bwa mbere Melodie yamupositinze.”

Ubu burwayi bw’umugore wa Bruce Melodie butamenyekanye, buri mu byatumye mu minsi ishize atagaragara mu bikorwa byinshi bya muzika ye dore ko nk’indirimbo ya Funga Macho, atigeze akora ibikorwa byinshi byo kuyamamaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:ihere ijisho Messi aryamanye n’igikombe

Huye :abagabo baguwe gitumo babaga inka y’abandi bibye