in

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports igomba gutanga kuri Rafael Osaluwe ngo abe yabagwa ndetse n’igihe agomba kumara hanze

Ikipe ya Rayon Sports igomba gutanga amafaranga atari make kugirango Rafael Osaluwe abagwe yongere kugaruka mu kibuga ameze neza.

Hashize igihe kigera ku byumweru 3 umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Rafael Osaluwe ukina mu kibuga hagati agize ikibazo cy’imvune ikomeye yo mu ivi ndetse n’umutsi uhora ubabara cyane.

Nyuma y’iyi mvune Osaluwe yagize ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Espoir FC ibitego 3-0, yakomeje kugenda ifatwa nk’imvune yoroshye cyane asanzwe afite kuva akiri mu ikipe ya Bugesera FC.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kubona ko Rafael Osaluwe Olise imvune afite itazajya ituma akina imikino 3 yikurikiranya, bwahise bufata umwanzuro ukomeye wo kubagisha uyu mukinnyi, gusa uyu mwanzuro ntiwishimirwa n’uyu mukinnyi kubera igihe azamara adakina ndetse nibyo iyi kipe imusaba ko abafasha.

Rafael Osaluwe Olise imvune afite yo mu ivi, amakuru YEGOB ikesha Fine FM avuga ko igomba gutangwaho Milliyoni 1 n’ibihumbi 700 by’amanyarwanda kugirango abashe kongera kumera neza. Uyu musore namara kubagwa biravugwa ko agomba kumara hanze igihe kiri hagati y’amazi 6 n’8.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports kugeza ubu ntabwo burafata umwanzuro wo kohereza Osaluwe kubagwa bitewe n’uko uyu musore kubera ko babona umwaka wose azabapfira ubusa bashaka kumwobangerera amasezerano ho umwaka umwe cyangwa se iyo Milliyoni 1 n’ibihumbi 700 bagatanga Milliyoni 1 we akitangira ibihumbi 700, ariko ntabwo uyu mukinnyi abyumva ibi byose.

Osaluwe we ashaka ko avuzwa nk’umukinnyi w’iyi kipe kuko yemeza ko yagize ikibazo ari muri Rayon Sports kandi benshi bavuga ko Iyi mvune yayikuye muri Bugesera FC ariko abihisha iyi kipe ya Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndashaka avance ku nkwano z’umukobwa wange “-Umuhanzi Cyusa yifurije isabukuru nziza imfura ye

Abanyarwanda baracyategereje itsinzi ya mbere y’umutoza w’Amavubi nk’abategereje igaruka ry’umukiza