in

Abanyarwanda baracyategereje itsinzi ya mbere y’umutoza w’Amavubi nk’abategereje igaruka ry’umukiza

Carlos Ferrer ubwo yasinyaga amasezerano y'umwaka umwe nk'umutoza w'Amavubi

Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bakomeje kwibaza ikibura ngo umutoza w’Amavubi Carols Alos Ferrer abone itsinzi ye ya mbere nk’umutoza w’Amavubi.
Carlos Ferrer yahawe akazi ko kuba umutoza w’Amavubi ku itariki 29 werurwe uyu mwaka asimbuye Mashami Vincent.

Carlos Ferrer ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi

Uyu munya-Espagne w’imyaka 47 yahawe akazi ko gutoza amavubi byitezwe ko azafasha amavubi kwitwara neza akabona itsinzi ariko nanubu kubona itsinzi ye ya mbere iracyategerejwe.
Carlos kuva yatoza amaze gukina imikino 6 ariko yose ntanumwe aratsinda.
-Umukino wa mbere Amavubi yakinnye atozwa na Carlos yanganyije na Mozambique igitego kimwe kuri kimwe.
-Umukino wa kabiri Amavubi yakinnye yatsinzwe na Senegale igiye kimwe k’ubusa.
– Umukino wa gatatu Amavubi yanganyije na Ethiopia ubusa k’ubusa mu mikino yo guhatanira itike yo kwitabira irushanwa Nyafurika ryabakina imbere mu bihugu(CHAN).

– Umukino wa kane Amavubi yatsinzwe na Ethiopia igitego kimwe k’ubusa ahita anabura itike yo kwitabira CHAN
– Umukino wa gatanu Gunie Equatorial yanganyije n’ Amavubi ubusa k’ubusa,Amavubi aba yirengeje imikino Itanu ntatsinzi.
– Carols Ferrer yujuje imikino itandatu ntatsinzi.
Haribazwa ikibura ngo Amavubi abone itsinzi ya mbere atozwa na Carlos Ferrer.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports igomba gutanga kuri Rafael Osaluwe ngo abe yabagwa ndetse n’igihe agomba kumara hanze

Umu Pasiteri yafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi utwite(videwo)