in

Hafunguwe akabari aho ntawemerewe kuvuga kuri COVID19 akarimo.

Mu mujyi wa Roma mu Butaliyani hari akabari, aho abakagiyemo batamerewe kuvuga ku biganiro bigaruka ku cyorezo cya Coronavirus.

Ucyinjira muri ako kabari, usanganirwa n’interuro ziri mu nyuguti zigaragara zikwihaniza kutavuga kuri Coronavirus ubwo uza kuba umaze kugeramo.

Cristina Mattioli washinze ako kabari, yatangarije AFP ko hashize igihe bantu bahangayitse bavuga ku cyorezo cya Coronavirus, bityo bifuje gushyiraho ahantu abantu bumva batuje, badashiturwa n’amakuru mabi yatewe n’ingaruka za Coronavirus.

Christina mu kabari ke, yashyizeho icyapa gikangurira abakiliya be kuganira ku zindi ngingo z’ubuzima zirimo amakuru agezweho, abantu b’ibyamamare, amateka n’umuco.

Christina mu kabari ke

Yagize ati “Ntabwo ari uguhakana cyangwa gutesha agaciro ibibazo biriho ubu, ni uburyo bwo kwishakamo amahoro n’umutuzo.”

Abajijwe ku gihano gihaba ubirenzeho, Christina yavuze ko nta bihano bashyizeho ariko ko bihanangiriza umukiliya wese uhinjiye.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe ku ikubitiro na Coronavirus. Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kuyandura, mu gihe abasaga ibihumbi 48 bamaze guhitanwa nayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo by’ingenzi ukwiye kwibaza mbere yo gufata icyemezo cyo kuryamana n’umukobwa.

Amwe mu mabanga umugore wese agomba kuba azi mu gutera akabariro.