Umuhanzikazi w’imyaka 27 Doja Cat wamamaye mu ndirimbo “Vegas” muri Leta Zunze Ubumwe za America yatunguranye mu birori bya the Schiaparelli Haute Couture Spring Summer 2023 show muri Paris Fashion Week yambaye ibara ry’umutuku yahuje n’ibirungo by’umutuku yitabira ibirori asa nk’uwaguye mu maraso.
Uyu muhanzikazi ngo kumushyiraho ibi birungo by’ubwiza ,babimushyizeho bifashishije Swarovski crystals zigera ku bihumbi 30.000 ,bitwara amasaha 4 n’imibota 58 kugirango arangize kwitabwaho abone kwitabira ibi birori.
Ni mu birori byaraye bibaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2023 .

