in

“Gakwisi,Matene,Madwedwe”ngayo amazina Papa Sava akomeje kwitwa.

Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko

Niyitegeka Gratien wamamaye muri cinema nyarwanda nka Seburikoko,Papa Sava n’ayandi mazina yamamayeho muri filime zitandukanye akomeje kwitwa amazina atandukanye asekeje.

Abinyunyijije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 238 Niyitegeka Gratien yasabye abamukurikira kumwita izina bashaka,Gratien ati:”Munyite akazina” akimara gushyiraho iyo post, abamukurikira bamwise amazina menshi atandukanye arimo,Mafene, Agashwi,Gakwisi,Rutwe,Madwedwe,Matene,Akana k’Imana n’ayandi menshi atandukanye ibyo byahise bituma abantu bibaza impamvu Seburikoko ari kwitwa ayo mazima asebetse n’ubwo Gratien yabasabye ko bamwita izina hari n’abandi bagendaga bamubaza igihe azashakira umugore.

Niyitegeka Gratien kur’ubu ni umukinnyi wa filime,ikinamico,umusizi,umushyushya rugamba,umwanditsi wa filime n’ibindi ndetse niwe nyiri filime y’uruhererekane yitwa”Papa Sava” ica kuri YouTube channel ye.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Turagukumbuye kandi turagukunda cyane” Oda Paccy akomeje kwerekwa urukundo n’abafana be

Amafoto: Umukinnyi ukomeye wa Chelsea yabaye igitaramo nyuma yo gusohoka mu kibuga yambaye ubusa