Mateo Kovacic umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Chelsea yatangaje abantu ubwo yasohokaga mu kibuga yambaye ubusa nyuma y’umukino ikipe ya Chelsea yanganyijemo na Manchester United igitego kimwe kuri kimwe.

Mu ijiro rya keye ubwo ikipe ya Chelsea yari yakiriye ikipe ya Manchester United kuri stade ya Stamford Bridge i London ku isaha ya kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba umukino ukarangira amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Yasohotse mu kibuga yambaye imyenda y’imbere

Ubwo umukino wari urangiye Mateo Kovacic yaje kujya aho abafana bari bari ahereza umwe mu bafana imyenda ye yose yari yakinanye umukino bituma asohoka mu kibuga yambaye akenda ki mbere gusa gafite ibara ry’umukara.