in ,

Gakenke: umubyeyi yatoraguye uruhinja rw’ukwezi kumwe

Mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umuturage watoraguye uruhinja rw’ukwezi kumwe rwari rwatawe n’umuntu utazwi.

Uru ruhinja rw’umuhungu rwasanzwe mu gitenge rufite ikigero cyiri hagati y’ukwezi n’igice n’amezi abiri.

Amakuru avuga ko umugore witwa Ntakobatagira Epiphanie, yarutoraguye ubwo yarimo yihitira hafi y’isambu ihinzemo ibishyimbo n’urubingo .

Uru ruhinja rwahise rujyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Nemba kugira ngo ruhabwe amata ndetse runashyirwe ahantu harurinda ubukonje.

Iperereza ryatangiye kugirango hamenyekanye uwataye uyu mwana.

SRC: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Sadate si uwo kumenyerwa pee! Yongeye gukora ikintu gituma abanyamupira bamwibazaho

Umunyamakuru Reagan Rugaju yatangaje impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsizwe n’ikipe ya Kiyovu Sports

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO