in

Sadate si uwo kumenyerwa pee! Yongeye gukora ikintu gituma abanyamupira bamwibazaho

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko yahinduye icyemezo yari yafashe cyo gusezera burundu ku bijyanye no gukurikira cyangwa kuba hafi y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe n’umukeba wayo wa kera, Kiyovu Sports.

Aya makipe ahangana kuva mu myaka ya 1960 yaraye ahuriye mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa Shampiyona warangiye Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Iyi ntsinzi yatumye imyaka itatu igomba kuzura Rayon Sports itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera ndetse wari umukino wa gatanu utsinzwe na Kiyovu Sports impande zombi zihanganye.

Mbere y’uyu mukino wo ku wa Gatanu, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yari yavuze ko Kiyovu Sports nisubira Gikundiro, azahita ajya kure y’umupira w’amaguru burundu haba kuwureba, kuwufasha, kuwuyobora, kuwushoramo imali ndetse n’ikindi kintu cyose cyamuhuza nawo.

Sadate yabishimangiye kandi ubwo yandikaga kuri Twitter ati “Birabaye.Murabeho.” Aha hari nyuma y’uko Kiyovu Sports yari ibonye intsinzi yatumye ifata umwanya wa mbere ihigitse Rayon Sports yari itarasindwa muriShampiyona ya 2022/23.

Gusezera kwe byakiriwe bitandukanye n’abatari bake haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na RwandaMagazine.com kuri uyu wa Gatandatu, Munyakazi Sadate yavuze ko yisubiye ku cyemezo yari yafashe.

Mu mpamvu yavuze harimo ibiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports witwa François Régis “General” bari bateze mbere y’umukino ndetse n’ubusabe bw’abakunzi b’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports by’umwihariko Zitoni Pierre Claver n’abandi barimo abayobozi b’amakipe.

Ati “Nyuma y’amagambo nakoresheje kuri Twitter hasohotse ubutumwa bwinshi haba kuri Twitter nyiri izina, haba kumpamagara ndetse n’ubutumwa bunyuranye, abantu benshi bansaba ko iki cyemezo nagihindura. Ni abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakunzi ba Sadate ku giti cye n’abandi b’amakipe atandukanye.”

Yakomeje agira ati “Mukanya rero nyuma yo kuganira n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports twitwa General ari na we twari twagiranye iyo ntego ko nantsinda nzasezera, na we akaba ari mu bampamagaye ansaba ko icyemezo nagihindura, nyuma y’ibyo biganiro byose ndetse n’uko kubisabwa n’abakunzi benshi ba Rayon Sports nk’aba nafashe icyemezo cy’uko nubwo nari nahize ariko ko nakuraho icyo cyemezo. Nkaba natangariza Abanyarwanda ko kitakiriho.”

Izindi mpamvu zirimo kwanga guha ibyishimo abanzi be no gushaka uburyo yazashyigikira Rayon Sports ubutaha ikigaranzura Kiyovu Sports.

Kuri ibi, Sadate yagize ati “Naje gusanga naba nshimishije abanzi banjye, abanzi ba Ruhago y’u Rwanda kuko ababinsabye [ko nisubiraho] ni abakunzi ba Ruhago y’u Rwanda ariko nkaba naje gusanga ababyishimiye ari abanzi bayo n’abanzi banjye ku giti cyanjye.”

Yongeyeho ati “Abo bari babyishimiye ngiye kubereka ko nkihari ku buryo ibikorwa byanjye nzakomeza kubikora bigateza umupira w’u Rwanda imbere. Nasanze Munyakazi Sadate adashobora kubaho atari kumwe na Gikundiro, Murera y’Abanyarwanda ari yo Rayon Sports imuha ibyishimo. Ngiye gushyiramo ingufu nyinshi cyane kugira ngo amakosa yagaragaye cyangwa intege nkeya zabayeho zizahagarare ubutaha tuzigaranzure Kiyovu Sports yadutsinze.”

Sadate uzwiho kwitabira imikino itandukanye ndetse akaba yaraguze amatike y’umwaka w’imikino ahenze mu makipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, yavuze ko ashobora kwitabira umukino uhuza AS Kigali na Police FC kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri n’igice.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza ku bakunzi b’umuhanzi Davido

Gakenke: umubyeyi yatoraguye uruhinja rw’ukwezi kumwe