in

Umunyamakuru Reagan Rugaju yatangaje impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsizwe n’ikipe ya Kiyovu Sports

Umunyamakuru wa radio na television bya RBA Rugaju Reagan ukora mu kiganiro Urubuga Rw’imikino yatangaje impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’ikipe ya Kiyovu Sports, yavuze ko impamvu ari uko Rayon Sports yaguze abakinnyi batari ku rwego rwiza.

Urugero yatanze ni umukinnyi Rwatubyaye Abdul iyi kipe yaguze ibizi neza ko afite imvune, Rafael Osaruwe nawe ikipe ya Rayon Sports yamukuye muri Sunrise Fc nawe atari ku rwego rwiza undi ni Ngendahimana Eric nawe waje atagifite umwanya ubanzamo uharaho mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ibi yabishimangiye avuga ko niyo ikipe ya Rayon Sports yakina n’ikipe ya Kiyovu Sports imikino irenga 5 ntayazigera ibona itsinzi na rimwe.

Akomeza avuga ko kandi icyemeza ko ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bayo batari ku rwego rwiza ijana ku ijana, ikindi kandi imikino yose yatsinze uko ari itandatu yabonaga itsinzi bigoranye dore ko imikino ine yabonye itsinzi y’ikinyuranyo k’igitego kimwe gusa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke: umubyeyi yatoraguye uruhinja rw’ukwezi kumwe

Umuhanzi Wizkid yamaze guca agahigo kari gafitwe na mugenzi we Burna Boy