Mu karere ka Gakenke Umurenge wa Gakenke hari umubyeyi witwa Ntakobatagira Epiphanie wasanze umwana w’umuhungu ufite hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, yajugunywe mu bishyimbo n’umuntu utaramenyekana.
Uru ruhinja rwatoraguwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, ahagana saa sita z’amanywa.
Uminyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke yabyemeje agira ati ati “Nibyo ejo batoraguye uruhinja ahagana saa sita, twihutira ku mujyana kwa muganga kugirango bite ku buzima bw’uwo mwana, kugeza ubu turi gushaka kumenya uwaba yaramusize aho bamusanze.”
Uyu mwana w’umuhungu ubwo yabonwaga n’uyu mubyeyi, bahise bamwihutana ku bitaro bya Nemba kugirango batabare ubuzima bwe.
Umubyeyi wamubonye akaba yarasanze bamuryamishije hafi y’inzira hagati y’urubingo n’ibishyimbo by’uwitwa Bihoyiki Florida.
Cyubahiro Felicien, uyobora uyu Murenge wa Gakenke yongeye kwibutsa ababyeyi kwirinda gushyira mu kaga ubuzima bw’abaziranenge baba babyaye, kuko nta mpamvu nimwe yatuma umwana avutswa uburenganzira bwe.
Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko umuntu uvutsa uburenganzira umuntu wavutse ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntawakagombye kuvutsa uburenganzira umwana kabone nubwo yaba yavutse mu buryo utishimiye, watewe inda ntibayemere amategeko arahari ndetse hari n’uburyo bwo gupima amasano, udafite ubushobozi nabwo wavuga bakagushakira ubushobozi ariko nta mpamvu yo kuvutsa ubuzima umwana.”
Kugeza ubu ubuzima bw’uyu mwana bukaba bumeze neza, gusa iyo uyu mwana ataza kubonerwa igihe byashoboraga guteza ibyago birimo no kuba yahatakariza ubuzima.
Inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakaba bakomeje gushakisha umubyeyi waba yarajugunge ku gasozi uru ruhinja.