in

Gahunda y’amakuru aratambuka kuri YegoB radio uyu munsi

Uyu munsi saa 14:00 murakurikira amakuru y’imikino kuri Yegob online radio, hano hari inshamacye ku makuru turabagezaho.

Ikibazo cy’abatoza mu Rwanda kirakomeje aho umutoza w’ikipe ya Gicumbi yamaze gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Chris Froome muri Tour du Rwanda? Turarebera hamwe amakuru avugwa kuri uyu mwongereza wegukanye Tour du France inshuro enye zose.

Coronavirus muri APR FC na Police FC zakinnye imikino ya shampiyona zidafite abatoza bazo.

Imikino ya shampiyona ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje muri iki Cyumweru.

Hanze y’u Rwanda turarebera hamwe umukino wasize Al Ahly yegukanye CAF Super Cup, mu gihe ku mugabane w’Uburayi Carabao Cup yari yakomeje hagakorwa na tombola yagaragayemo imikino ikomeye.

Amashampiyona atandukanye nayo yari yakomeje i Burayi, ndetse n’amakuru avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ndetse, saa 20:30 uraza gukurikirana amakuru aba yiriwe avugwa mu bitangazamakuru butandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Cardi B yahaye umugabo we akayabo ku isabukuru ye (Amafoto)

Ferran Torres mu muryango winjira muri Espagne