in ,

Gahunda ya Manchester United yo kugura Antoine Griezmann iburijwemo ku munota wa nyuma

Manchester United imaze igihe ishaka kugura umusore Antoine Griezmann hasi hejuru nyamara amahirwe akaza kwiyongera ubwo batwaraga igikombe cya Europa League bagakatisha itike yo kujya muri Champions League saison itaha,kuri ubu iyo gahunda isa nk’ipfuye.

Perezida wa Atletico Madrid,Enrique Cerezo yatangaje ko uyu musore w’umufaransa saison itaha azaba akiri i Madrid nubwo Antoine Griezmann abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ari we wenyine uzahitamo niba azajya cyangwa atazajya i Old Trafford.

Griezmann na Pogba

Manchester United niba ishaka uyu musore birumvikana igomba kumugira umukinnyi wa mbere uhenze kw’Isi agakurikirwa na Paul Pogba nawe ukinira iyi kipe ya Red Devils.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkoni By Young Bee ft Shizzo

Mu gihe abasore benshi bifuza kumumwiba, umukunzi wa Savio yongeye kumugaragariza ko amukunda birenze igipimo