Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso wagenderaho ukemeza ko umukunzi mukundana ubu wamuyobeyeho,atari wowe yagenewe ,byaba byiza uhise ufata icyemezo byihuse:
1.Nawe ubwawe ubyiyumvamo
Umuntu yabasha kubehsya undi/abandi bantu. Ariko umutima wawe n’intekerezo byawe ntushobora kubibeshya. Niba rero nawe ubwawe urukundo urimo utarwiyumvamo ndetse rutagushimishije,ni ikindi kimenyetso ko ugomba kubivamo ugashaka undi mukunzi.
2.Inshuti zawe zirabikubwira
Inshuti zawe n’umuryango wawe bashobora gutuma uhitamo nabi umukunzi cyangwa bakakuyobya . Kimwe n’uko bagufasha kugira mahitamo meza. Mu buzima hari abantu bakuba hafi b’inshuti zawe magara(z’akadasohoka). Akenshi aba bakunzi baba bazi imiterere n’imitekerereze byawe. Niba rero izi nshuti zawe twise izahafi kandi nawe wizera zikugira inama yo kureka umukunzi mukundana ubu ,kuko babona ntacyo bizakugezaho,wibima amatwi. Bitekerezeho unababaze ingaruka mbi babibonamo. Jya utinya iritavuze umwe.
3.Usigaye wumva wikundiye abandi basore/bakobwa
Nubwo uri murukundo ariko usigaye ushimishwa no kumva wakwikundanira n’undi mukobwa/muhungu. Wumva aribyo byaguha umunezero nibyishimo. Hari ikindi kimenyetso utegereje?Nawe ubwawe warambiwe urukundo urimo,ntirukigushimishije . Uba wumva hari icyo ubura ubona wabonera ahandi.
4.Ugerageza kubyima amaso
Guhunga ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Niba ubona bitagenda hagati yawe n’umukunzi wawe, nacyo twagishyira mu ngingo wagenderaho ukemeza ko urukundo urimo ari ubuyobe.
5.Ntiwishimiye urukundo rwanyu
Iki ni ikimenyetso shingiro ukwiriye kugenderaho. Iyo uri murukundo nyarukundo ndetse rufite intego ifatika,mugomba kurangwa no kwishimira urukundo rwanyu. Niba utakigira cyangwa utarigeze urangwa nibyishimo mu rukundo rwanyu, mukaba musigaye muhora mugirana ibibazo bidashira, wayobye inzira ,umukunzi mukundana si wowe yagenewe. Kugirana ikibazo ku bakundana bibaho kandi si nigitangaza,ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhorana ibibazo bidashira ,kutumvikana guhoraho, intonaganya za buri munsi ,ibi byose byakwereka ko mutaremewe gukundana.
6.Ibibi biruta ibyiza
Mu rukundo buri wese aba agomba kuhabonera ibyiza. Nubwo hatabura n’ibibazo. Ariko usigaye wicara ugasanga ibibi biri mu mubano wanyu biraruta kure ibyiza bibahuza. Va kugiti shaka undi mukunzi uzagufata neza,akagutetesha akakwereka ibyiza by’urukundo.