in

Ese waruziko u Rwanda ruzakora ku nyanja

 

Igihugu cy’u Rwanda ni kimwe mu bihugu bituye umugabane w’Afurika bidakora ku nyanja gusa abahanga muby’ubumenyi bw’Isi bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kuzisanga bikora ku nyanja mu gihe Afurika ikomeje gusadukamo kabiri.

Abahanga mubijyanye n’ubumenyi bw’Isi bagaraza ko umugabane w’Afurika ushobora kuzacikamo ibice maze bimwe mu bihugu bidakora ku nyanja bikayikoraho.

Dore impamvu bavuga ibi nuko hari agace ka Somali gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Afurika n’aka Nubia gaherereye mu majyepfo y’Afurika bugenda busanduka uko bwije nuko bucyeye kandi ibice by’Abarabu niko nabyo bijya kure yuyu mugabane w’Afurika.

Gusa ngo ibi biteganyijwe kuba nyuma y’imyaka miliyoni 5 na 10 kubera ko imitutu ihari igenda yiyongeraho mili metero 7 buri mwaka.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biryoheye amaso pe! Mu kirere cya Kigali haraye handitswemo amagambo mu buryo buryoheye amaso – AMAFOTO

Hari ubwoko bw’imodoka byemejwe ko zitazongera gutwara abanyeshuri muri Kigali