Hari ubwoko bw’imodoka byemejwe ko zitazongera gutwara abanyeshuri muri Kigali.
Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA rwasohoye amabwiriza mashya agenga imikorere y’imodoka zitwara abanyeshuri.
RURA yatangaje ko guhera mu kwa cyenda ( Nzeri 2023) nta minibus (HIACE) izongera kwemererwa gutwara abanyeshuri muri Kigali.
Ubu byibuze izizaba zemewe ni izo mu bwoko bwa coaster gusa uwuzafatwa atwaye abanyeshuri muri minibus azahanwa n’urwego rubishinzwe RURA.