in

Bimwe mu bintu umugabo ashobora gukundira umugore akamurutisha abandi.

Abagabo muri kamere yabo bafite ibintu bahuriraho mu gukunda ku buryo iyo babibonye ku mugore bumva urukundo rwabo ari umunyenga.

Si abantu bakunda gusohokanwa ahantu hahenze niyo mpamvu n’ ibintu bakunda ku bagore usanga ari ibintu bisanzwe bitagora umugore uwo ariwe wese ufite ubushake bwo kubaka rugakomera.Hano tukaba twaguteguriye bimwe mu bintu ,umugabo ashobora gukundira umugore,ndetse akamukundwakaza.

1.Ntibakunda umugore wikomeza cyane.

Abagabo benshi bakunda abagore babereka ko bishimiye gukorana imibonano mpuzabitsina nabo bakabonako atari ukubihatira abagore babo ahubwo ko nabo baba babakeneye. Birabashimisha cyane kandi bakabikunda kuruta abagore basa n’aho babihatirwa cyangwa se batabyitayeho.

2. Bakunda ukuri

Burya abagabo aho bava bakagera banga umuntu ubabeshya, ahubwo ubakoreye ikosa ugasaba imbabazi ubabarirwa vuba ariko iyo akuvumbuye wamuhishe ukuri niho bishobora kuba bibi mu rukundo cyangwa se no mu rugo.

3. Bakunda umutuzo.

Burya n’iyo baba bajya basahinda ariko bakunda abagore babaha umutuzo , kuko ngo bituma bumva baguwe neza, ntibakunda abagore babajagaraza, babatesha umutwe, ahubwo bifuza ababatwara gahoro.

4.Gutegurirwa ifunguro rya nijoro.

Abagabo birirwa mu kazi burya amafunguro ya saa sita nta kintu kinini abamarira mu kubagarira urukundo, ariko iyo batashye bakitse imirimo baba bashaka ko abagore babo babitaho bakabategurira amafunguro. Niyo mpamvu usanga bayafashe banezerewe kandi bikavuga byinshi mu buzima bwabo kuko ngo aricyo gihe baba babonye cyo gutekereza no kuruhuka bitonze. Iyo umugabo abikorewe biramushimisha cyane.

5. Bakunda umugore ubatega amatwi

Abagabo bakunda gutegwa amatwi kuko ngo bibereka ko bahawe agaciro. Niba byiza iyo umwitegereje mu maso igihe muri kuganira kuko bituma abona ko wamuhaye umwanya wawe. Iyo muganira urangariye muri telefone abona ko wamusuzuguye kandi abagabo bose banga umuntu ubasuzugura.

6.Kwiyubaha .

Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abagore batiyandarika kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema umuryango.

7.Gutekereza no kwita ku bintu .

Abagore bafite ibitekerezo , batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

8. Ubukwe

Abagabo bakunda kandi bakishimira gukora ubukwe, gusa ngo banakunda kugira ikibazo cyo guhitamo uwo bazabana ubuzima bwose kuko batinya guhemukirwa cyangwa se kubaho ubuzima batishimiye nyuma yo kurushinga iyi ngo akaba arinayo mpamvu benshi muri bo usanga biyemeza kurushinga bamaze gukura bifatiye icyemezo batazicuza. Uwabukoze agahirwa mu rugo rwe yishimira kubivuga no kuba muri ubwo buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba igisubizo Miss Rwanda, yahaye umugabo wamwandikiye yifuza ko amubera umugore

Ese guhoberana bigira akahe kamaro ku buzima bw’umuntu?