in

Elanga yongeye amasezerano y’imyaka utanu muri Manchester United

Umukinnyi ukiri muto ugaragaza akazoza keza muri Manchester United, Anthony Elanga yongereye amasezerano niyi kipe azamugeza mu kwezi kwa Kamena 2026 akiri umukinnyi wa Man United.

Elanga yasinye aya amasezerano mashya na Man United mu kwezi kwa werurwe gushize, nubwo nta byinshi byari byaratangajwe kuriyo.

Rero kuri iyi ncuro ikipe ya Manchester United yahaye uyu musore amasezerano noneho ashyitse, Aho iyi kipe izwi ku Mashitani atukura (Red Devil) yashyizemo nuko nakomeza kwitwara neza ashobora ouzongererwa undi mwaka umwe byatuma amasezerano ye arangira muri 2027.

Nyuma y’itangazo ryatanzwe kuri uyu wa gatatu ko Elanga yongereye amasezerano, uyu mukinnyi yagize ati—“Ibyiyumvo nibyifuzo byanjye buri gihe no ugukinira Manchester United. Uburyo bafatamo abakinnyi biri kurundi rwego, ariko noneho uku kongera amasezerano byo n’ingenzi cyane mu rugendo rwanjye rwo gukina umupira wa maguru.

“Aha niho hantu hanyaho wo gukomeza kuzamura urwego, n’abakinnyi mpuza mahanga nabatoza bakomeye ushobora kwigiraho umunsi ku munsi.

“Ndi shimye birenze urugero ko iyi kipe inyeretse icyizere mwizamuka ryanjye mu mikinore, Kandi ndashaka gushimira umuryango wanjye n’abandi Bantu Bose bagira icyo bafasha muri uru rugendo.

“Ndabizi ko kubwo gukora cyane nukwitanga nibizana n’amahirwe muri iyi kipe yakataraboneka ntabwo nari gutegereza gukomeza gukurira hano.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 gusa, ukomoka mugihugu cya Suwede (Sweden), akaba anakinira ikipe y’abatarengeje imyaka 21, yakinnye umukino we wa mbere wa Premier League mu kwezi kwa Gicurasi batsindwa na Leicester City ibitego 2-1 mbere yuko atsinda igetego cye cya mbere mw’ikipe nkuru ya Manchester United bakina na Wolves mu ntangiriro z’uku kwezi.

Nyuma yaho ikipe ya Man United ikomeje kwiyubaka mu gisate cy’ubusatirizi, amahirwe akomeje kuziriya uyu mukinnyi Elanga umaze gukina iminota isaga 277 akinira Manchester United mu mikino isaga itanu yose.

Umutoza mukuru ushinzwe wa Manchester United uri mu nziba cyuho nyuma yaho iyi kipe isezereye Ole Gunnar Solskjaer, Ralf Rangnick yahaye amahirwe aba bakinnyi bakiri bato ba Manchester United bakina na Young Boys ku mukino we wa gatatu nk’umutoza mukuru, nubwo Elanga bitaje kumuhira muri uwo mukino ubwo yakinaga muruhande rw’ibumoso nka rutahizamu yaje no gukina iminota 90 yose.

Ku kijyanye nisinywa rya masezerano ya Elanga, ushinzwe imikino muri Manchester United,John Murtough yagize ati—“Anthony ni umukinnyi ukiri muto Kandi twizereyemo cyane, yakomeje kugira guhozaho kuva yava mu ikipe yabakiri bato anakomeza kugenda akura bitewe nibyo yagendaga ahura nabyo.

“Anthony ni uwicyitegererezo, afite uburyo akoro (Work rate) bwe kandi n’ubushacye bwo gukomeza kuzamura urwego no gutsinda muri Manchester United, gusa magingo aya ni umwe mu bakinnyi bayoboye abandi bakiri bato mu buryo bwo kuzamura urwego mu buryo bwo gukomeza kwitwara neza mu buryo twifuzaga.

“Twese twishimiye ko Anthony ko asinye andi masezerano, Kandi buri umwe atewe ishema no kumubona akurira hano mu myaka myinshi y’imikino igiye kuza.”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyabaye ku muzamu Kwizera Olivier ubwo yiganaga wa mugabo uherutse kuvuga ngo KABAYE (Video)

Amagambo Umufasha wa Nkusi Arthur yamubwiye ubwo yasezeraga kuri Radio yakoreragaho