in

Eden Hazard ashobora gutera benshi agahinda naramuka akoze iki gikorwa.

Umukinnyi wa Real Madrid Eden Hazard ukomeje guca mu mvune za hato na hato,ashobora kubabaza abakunzi ba ruhago, dore ko bivugwa ko ashobora gusezera ku mupira w’amaguru nibikomeza kumebera bibi.

Givemesport.com itangaza ko Hazard yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu kagombambare byatumye iba imvune ya 3 kuva yagera muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Champions League.

Dr Jose Gonzalez usanzwe uvura ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ko nibaramuka babaze Hazard ku nshuro ya 3, bishobora gutuma uyu rutahizamu asezera ku mupira w’amaguru. Yagize ati “Mu burambe bwanjye ntabwo mbona Hazard yagira icyo afasha Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino.Iyo umukinnyi agarutse mu kibuga nta myitozo ihagije afite n’ubundi arongera akavunika. Afite impungenge, arashaka guha Real Madrid ibyo afite byose ndetse akabereka ko amafaranga yaguzwe ayakwiye ariko ntabwo abifitiye imbaraga. Kubaga Eden Hazard ku nshuro ya gatatu yikurikiranya bifite ingaruka nyinshi zatuma asezera kuri ruhago.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ronaldinho akomeje koreka ubuzima bwe nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we yakundaga cyane.

Uyu musore yahisemo guhindura isura ye nyuma y’igihe kirekire yimwa akazi|yatunguye benshi.