Ni ibiki bigaragara inyuma mu miterere se cyangwa uko umugabo asa bishobora gukurara abagore? Ese ubundi abagore muri rusange bakururwa n’ubwiza bw’inyuma? Yego abagore kimwe n’abagabo bose bakururwa n’ubwiza bw’inyuma, itandukaniro burya nuko abagabo akenshi bareba cyane ku bwiza bw’inyuma mugihe abagore bo hari nigihe bongeraho n’ibindi. Ninayo mpamvu burya umugabo mushobora guhura rimwe akamenya niba yagukunze cyangwa atagukunze arebeye inyuma gusa, nyamara abakobwa bo bibatwara igihe bakabanza gutekereza ndetse no kureba imyitwarire cyane. Gusa akenshi iyo umugore atakwishimiye akikubona ntamwanya afata wo kugutekerezaho ngo arebe imico yawe.
Niba uri umuhungu ubu rero uri kwibaza uti ese ni iki naba mfite nk’umuhungu gikururra abakobwa? Ngibi ibintu 6 by’ingenzi by’ubwiza bw’inyuma bikurura abakobwa ku bagabo.
1. Uburebure bw’umuhungu.
Abakobwa akenshi bakururwa n’uburerebure bw’abagabo, umuhungu muremure arakundwa cyane kurusha umuhungu mugufi, kubera ko igitsina gore gishakisha umugabo wo kubarinda, ninayo mpamvu baba bakeneye uwo bisungaho, bityo bigatuma umuhungu muremure akurura abakobwa cyane.
2. Igutuza, munda hagaragaza abdomino n’ibitugu by’umusore.
Abakobwa burya ntibakunda umusore wateruye icyuma cyane bikabije akaba munini, ahubwo bakunda umuhungu usanzwe ubona agaragara nk’umuhungu ufite agatuza ka gisore ndetse n’ibitugu birebire bigaragara ko uwo muhungu yaguhobera ukabyuma, ukumva asa nk’ugupfumbase wumva agufite wese, gusa nanone adakomeye cyane bikabije. Ndetse kandi afite no munda harambuye hagororotse, byaba akarusho akaba yarakoze sport bigaragara ko afite na za abdomino. Ibi bigaterwa nuko abakobwa banezezwa no kuryama nko ku muhungu mugihe ababaye akumva ni byiza, bityo rero umuhungu uteye nkuko aba agaragara nk’umuhungu umukobwa yakwisungaho akamumara agahinda mugihe yababaye ndetse akanananezezwa no kugendana nawe kuko abahungu bateye nkabo baraberwa cyane. Iyi niyo mpamvu bene aba bakurura abakobwa.
3. Isura.
Isura ya gisore igaragaraza imisembura ya gisore ni ukuvuga ufite mu maso harambuye, ijosi rirerire, ndetse udafite mu maso hameze nk’ahabakobwa cyane ni ukuvuga umuhungu utari mwiza bikabije, cyangwa ngo usange ameze nk’umwana ahubwo wamureba ukamubona nk’umuntu ukuze.
4. Ijwi.
Umuhungu ufite ijwi rinize ndetse wumva rya kigabo aba afite ubushobozi bwo gukurura abakobwa benshi baganira nawe kuko abakobwa bakunda bene ayo majwi kurusha amajwi asanzwe ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya London bwagaragaje ko abagabo bafite amajwi manini anize aribo bakundwa cyane, ndetse n’ijwi rinize abagore barifata nk’ikimenyetso cy’imbaraga kubagabo.
5. Utwanwa ducye.
Burya abakobwa bakunda umuhungu ufite utwanwa, nkiyo umaze iminsi wogoshe ubwanwa bugatangira kumera nyuma y’iminsi abakobwa barabikunda. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bo muri Australia, muri kaminuza ya New South Wales bwagaragaje ko abagore 350 muri 500 bakunda abagabo bafite ubwanwa buke bugitangira kumera.
6. Inseko.
Burya umuhungu useka neza akurura abakobwa benshi. Niyo kandi ataba aseka neza burya umuhungu ukunda guseka akenshi abakobwa bamwiyumvamo kuko baba bamubonamo ibyishimo bityo bakarushaho kumusanga.
source: ireberomag.com