Zlatan Ibrahimovic rutahizamu w’ikipe ya Manchester United kurubu ari mumazi abira bitewe no kuba yarabaye bihemu ava mu ikipe ya Paris Saint Germain kandi abacamanza bakaba biteguye kumudyoza ubwo buhemu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikinyamakuru l’equipe nibwo cyatangaje ko abunganizi mu mategeko b’ikipe ya PSG batangiye koga runono umukinnyi Zlatan Ibrahimovic bitewe nuko uyu mukinnyi ava muri iyi kipe yo mubufaransa yagiye ayifitiye amadeni kandi aba banyamategeko bakaba biteguye kumuryoza aya mafaranga yagiye atishyuye kandi yaragombaga kuyatangira kugihe ndetse akaba agomba no gucibwa amande.