in

”Dore imiterere” Aggy ufite imiterere yasajije abagabo agiye kwibaruka umwana

AMAFOTO:Aggy Nkurunziza ufite imiterere ikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga agiye kwibaruka.

Umwe mu banyamideli bakurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Aggy Nkurunziza aritegura kwibaruka ibintu byatunguye abatari bake bamukurikira banamurata amashimwe.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto bigaragara ko akuriwe yashyize hanze, yagize ati: “Ndumva nishimiye guhura n’uyu mwana muto w’igice cyanjye n’igice cy’uwo nkunda bitangaje.”

Ni ubutumwa bwashimishije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ari narwo akoresha cyane bagera ku bihumbi 246, bamurata amashimwe bamubwira ko bamwishimiye.

Ariko na none bamwe bagaragaje gutungurwa no kuba yenda kwibaruka, nyamara mu bihe bitandukanye yaba mu mafoto n’amashusho yagiye abasangiza nta kanunu ko gutwita karimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo kwiha gutereta abakobwa 35 icyarimwe

Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yongeye kwemeza abantu nyuma y’amafoto ye yashyize hanze