in ,

Dore ibyo utamenye mu buzima bwa nyakwigendera Lucky Dube

DELFT, NETHERLANDS-AUGUST 7: South African singer Lucky Dube performs at Africa festival on 7th august 1991 in Delft, the Netherlands. (photo by Frans Schellekens/Redferns)

Hari mu gitondo cyo kuwa 18 Ukwakira2007 ubwo inkuru yabaga kimomo hose ko umuhanzi wo mu njyana ya Reggae Lucky Phillipe Dube yitabye Imana yivuganywe n’abvagizi ba nabi.

Image result for lucky dube

Kuva kuri uwo munsi iyo tariki ntishobora kuva mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae.Urubuga Makuruki.rw rwabateguriye byinshi ku buzima bwa nyakwigendera Lucky Dube.

Ubundi amazina ye ni Lucky Philip Dube , akaba yaravutse tariki 3 Kanama 1964, avukira ahitwa Ermelo mu burasirazuba bwa Transvaal kuri ubu ni ahitwa Mpumalanga.

Lucky Dube yavutse mu muryango w’aborozi bari batuye ahitwa Ermelo , Nyina Sarah amaze kumubyara yamufashe nk’umwana we w’imfura kubera ko yari amaze igihe kinini asama inda zikavamo, Lucky amaze kuvuka nibwo bahise bamwita Lucky bivuze Umunyamahirwe.

Nyina wa Lucky Dube niwe wasaga nk’uwari utunze umuryango kuko niwe wagombaga gushaka buri kimwe cyose cyababeshaho umuryango kubera ko umugabo we yari yarasabitswe n’inzoga.

Nyuma yo kubyara Lucky Dube yaje kubyara abandi bana aribo Thadi na Patrick, ariko kubera ko umugabo we yari umusinzi yaje kumwirukana ajya gushaka aho akorera amafaranga mu rugo rw’abakire ariko nabwo umugabo ntatume ahura n’abana be ngo abahe amafaranga yo kubatunga , Lucky Dube na barumuna be bagumanye na se w’umusinzi.

Imyitwarire ya se niyo yatumye Lucky Dube akura yanga ibiyobyabwenge ndetse no mu gihe ke cya muzika akaba yarakunze kuririmba yamagana ibiyobyabwenge aho biva bikagera . Iyo mibereho ikaba yaratumye Lucky Dube mugihe yari ageze mu kigero cy’ aho urungano rwe rwatangiriraga ishuli , we yatangiye gukora mu busitani bw’umuzungu bari baturanye kugira ngo abone amafaranga yo gutunga barumuna be, yahakoze imyaka myinshi mbere yo gutangira ishuri.

Uko Lucky Dube yinjiye muri muzika

Mu ishuri yaje kuba umuhanga,ariko akikundira umuziki, kugeza ubwo yaje kwinjira muri korali, nyuma iyo korali aza kuyibera umuyobozi , korali yanabaye iya 3 mu marushanwa yahuzaga amakorali y’ibigo by’amashuri, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka. Lucky Dube ishuli ryaje kumubera intangiriro y’ubuzima bwe kuko uretse ubumenyi yarikuyemo, ryatumye ahabonera inshuti nyinshi cyane cyane nazo zakunda umuziki.

Umunsi umwe Lucky ari ku ishuri yaje kubona ibyuma bya muzika mu bubiko bw’ibikoresho noneho we n’inshuti ze bakora itsinda rya muzika baryita Skyway Band, gusa umwarimu wabo yaje kubona ko bibarangaza abambura bya byuma bya muzika arabifungirana.

Mu 1982 ubwo yari akiri mu ishuri, Lucky Dube yaje guhura na mubyarawe Richard wabaga mu itsinda ryitwaga The love Brothers ryacurangaga injyana ya gakondo y’ikizuru izwi cyane nka Mbaganga.

Lucky Dube yasohoye umuzingo w’indirimbo (Album) yayiririmbiye mu mugi wa Johanesburg ari mu biruhuko , ayisohora ari kumwe na rya stinda yasanzemo nyirarume,ariko isohoko mu izina rya Lucky Dube n’irindi tsinda ryitwaga The Supersoul,noneho Lucky yari abereye umuyobozi .kuva ubwo atangira noneho no kwiga icyongereza, ari ku ishuri, nyuma yaje gutangiza umutwe w’abarasita, awita Rastafari , kuva ubwo atangira kwiyumvamo uburasita atangira kujya aboha imisatsi, byose ariko akabikora mu rukundo rw’Imana Jah.

Lucky Dube arangije ishuri yatangiye ibikorwa bya Kirastar aboha imisatsi

Umuzingo (Album) wa kabiri n’uwa gatatu w’indirimbo za lucky Dube wasohotse wanditse no magambo, ibyo aririmba bikazana n’inyandiko, nibwo yatangiye gucuruza ibihangano bye noneho n’abantu batangira kumumenya. Ariko kubera gutinya nyina kuko atumvaga ukuntu umuhunguwe adaha agaciro ishuri akigira mu muziki, Lucky Dube yafashe icyemezo cyo kubanza kurangiza ishuri.

Noneho arangije gusohora Album ye ya kane nibwo yatangiye gukorera amafaranga byanyabyo , hagati aho arimo gukora Album ye ya Gatanu yise Mbaganga , Lucky Dube yaje guhura n’undi munyamuziki wari ukomeye icyo gihe ariwe Dave Segal, waje no kumufasha cyane muri gahunda z’umuziki .

Bitewe n’ukuntu abantu benshi bakundaga injyana ya Reggae , abo bagabo bombi bafashe icyemezo cyo gukora indirimbo ikubiyemo injyana ya Raggae.babishishikarijwe n’ijyana z’abanya muziki wa Raggae aribo Jimmy Cliff na Peter Tosh , Lucky Dube na mugenzei we Dave batangiye kuririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo mu buzima bwa Politiki mu njyana y’abanya Jamaica bagamije kuryanya ironda ruhu ryari muri Afurika yepfo.

Alubum ye yambere yo mu munjyana ya Raggae Lucky Dube akaba yarayishyize ahagaragara mu 1986 yayise Rastars Never Die. Gusa iyi Album ntabwo yakunzwe cyane, ndetse n’abayobozi ba leta y’afurika yepfo bari bafite ubwoba ko abakoroni bazahagarika iyo album. Ariko uko imyaka yagiye isimburana buhoro buhoro lucky Dube yagiye yigarurira abakunzi aho yakurikijeho indi Alubum yise Think about Children ari nayo yamugize umwe mu birangirangirire muri Afurika yepfo

Kuva ubwo Lucky Dube nibwo yatangiye gusohora Alubum azibyaza amafaranga , 1989 yatsindiye igihembo cya Televiziyo iytwa OKTV kubera indirimbo yitwa Prisoner , umwaka wakurikiyeho yatsindiye ikindi gihembo kubera indirimbo ye yise Captured live , mu 1991 atwara ibindi bihembo 2 kubera indirimobo yise House of Exile . Lucky Dube yakomeje gusohora Alubums z’indirimbo ari nako atwara ibihembo mpuzamahanga aho yitabye Imana amaze gusohora Alubum 21 mu izina rye , akaba yaranatwaye ibihembo bibarirwa hejuru ya 20 harimo ibyo mu gihugu ke ndetse no hanze yacyo

Lucky Dube akaba yari umugabo ucisha make yarakundwaga n’abantu benshi kubera umuziki we wabaga ufite ubutumwa kandi ubyinitse.

Ku myaka 43 Lucky Dube yarashwe kuwa 18 Ukwakira mu 2007 ,arasirwa imbere y’abana be 2 uwumuhungu ni umukobwa arasirwa I Rosettenville mu mugi wa Johannesburg,, araswa n’abajura bashakaga kumwambura imodoka ye , nyuma bamaze kubona ko barashe Lucky Dube imodoka bayitaye aho ntibayijyana . Ariko mu rubanza aba bajura bakaba baravuze ko bamwitiranyije n’umuherwe w’umunya Nigeriya bari bateze.

Lucky Dube yasize umugore witwa Zanele ndetse asiga n’ abana 7 .
Buri mwaka abakunzi ba Lucky Dube bafata umwanya wo kumwibuka

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere hano umutare Gaby arebana akana ko mu jisho na Shaddy (amafoto)

Look of the week : Irebere uko ibyamamare ukunda byari byambaye mu cyumweru gishize (amafoto)