in ,

Dore amagambo wabwira umukunzi wawe akamukora ku mutima kurusha…..

Ujya uvuga ijambo ndagukunda cyane? Ubusanzwe ijambo ndagukunda ni ijambo buri wese abwirwa akumva arahindutse muriwe bitewe n’ubimubwiye n’ukuntu abantu bariha agaciro cyane kuko ridakunze kuvugwa n’ubonetse wese cyangwa aribwire ubonetse wese igihe icyo ari cyose, kuko iri jambo “Ndagukunda” bisa n’aho ari rimwe mu magambo ahabwa icyubahiro naburikiremwa muntu niyo mpamvu rero akenshi usanga ugiye kurivuga ashaka ahantu hatuje akabibwira uwo yihebeye kuko aba ashaka ko abyumva kabone niyo atahita ahabwa igisubizo cyako kanya.12 Surprising Signs He'll Never Marry You

riko burya siryo ryonyine hari n’andi magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akamuryohera kurusha kuvuga Ndagukunda ariko akenshi bikaba byiza iyo wamaze gutera intambwe ya mbere isaba urukundo.

1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe: Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha. Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

2.Uri uw’agaciro kuri njye: Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga mesnhi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

3.Umfatiye runini. Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi. Umuntu abana n’abantu benshi mu buzima, aafashwa n’abantu benshi kandi bakomeye. Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

4.Nkwibonamo: Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo. Urumva ukuntu byaba bimeza bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza gusa.

5.Tuzasazana: Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abakundana kuribwirana ndetse kenshi.Si besnhi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe.Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukana zitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko nubwo hari benshi bitameze neza mu rukundo rwabo bikaba byabaca intege, iri jambo rimurema agatima akumva arahumurijwe.

Noneho umva iri ryo uko rivuga ubwo uriyumvisha gusazana n’umuntu hatabayeho urupfu nta kindi cyabatanya. Iri naryo riri mu magambo aryohera ugutwi cyane kurusha ndagukunda.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uburyohe bwo gushirana urukumbuzi Safi na Parfine barikumvira i Dubai (amafoto)

Breaking news: Dore inkuru ibabaje mu ikipe ya Liverpool