Mu ikipe ya Liverpool ibintu si byiza nagato bitewe n’ikibazo kimaze gutangazwa kuri iki gicamunsi nyuma y’umukino wabahuje na Totthenham Hotspurs aho batsinze iyi kipe,baje gutakarizamo n’umukinnyi wabo wo hagati Danny Ings waje kuvanwa mu kibuga kubera imvune.

Nkuko tubikesha igitangazamakuru Dailymail,nyuma yo kubagwa kuyu mukinnyi,abaganga b’ino kipe bamaze gutangaza ko uyu mukinnyi atazongera gukandagira mu kibuga muri iyi saison bitewe n’ubukomere bw’imvune yagize bityo bakaba bagiye kumwitaho kugirango barebe ko byibura mu ntangiriro za saison itaha yaba ari muzima.
Ibi akaba ari igihombo gikomeye kuri uyu musore warutangiye kwigaragaza ku myaka ye 24 gusa.