in

Diamond Platnumz arifuza umugore wamubyarira umwana wa 7

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Diamond Platnumz yatangaje ko yifuza umugore wamubyarira umwana wa 7.Ni nyuma y’amashusho uyu mugabo yashyize hanze maze umwe mu bafana be akamubaza igihe yumva azabyarira undi mwana. Umwe mubabajije iki kibazo Diamond yamusubije ko igihe kigeze cyo kwibaruka undi mwana ndetse avuga ko arimo gushaka uwo bamubyarana.

Abana ba Diamond Platnumz bazwi ni 4 gusa ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muhanzi yatangaje ko we afite abana 6.

Diamond platnumz yagize ati: ”Mbabwije ukuri hari amahirwe ko mfite abana 6, kuko uwa mbere aba Mwanza, nyina yaramumpishe kandi mbayeho ubuzima bwanjye, nzi neza ko Latifah ari we mwana wanjye wa mbere. Hari n’undi w’umukobwa nawe uba Dar es Salaam.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Premier league ikomeje gukanga benshi, Lewandowiski mu mazi abira.

MU MAFOTO MEZA: Ihere amaso ubwiza bw’akabari umuhanzi Riderman yujuje