in

NdabikunzeNdabikunze

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa David

Amazina

David ni izina rihabwa abana b’abahungu,rifite inkomoko mu giheburayo”Dawid”, rikaba risobanura ukundwa.

Ni izina rizwi cyane muri Bibiliya cyane mu isezerano rya kera, aho bavuga David wabaye umwami wa kabiri w’Abisiraheli kandi akaba ari we wishe umurwanyi w’igihanganye Goriyati wo mu ngabo z’Abafilisitiya wari warazengereje Abisiraheli.

Umwami David yategetse mu kinyejana cya cumi mbere y’ivuka rya Yesu.

Mu magambo y’impine bamwe bamwita, Dave, Davey, Davie na Davy.
Rifitanye isano na Davena, Davida, Davinia ahabwa abana b’abakobwa.

Bimwe mu biranga ba David

Ni umukuntu ukunze kubyara abana benshi, ni umunyamahirwe mu buzima kandi uhora yishimye.

Ni umuntu ucisha make ariko akagira n’igitsure, akunda kwisanzura kandi rimwe na rimwe akavuga make.

Akunda ibintu byo gusetsa, ntiyabaho atabikora nko kwigana abantu, gukinisha abana bato, gukubagana n’ibindi byose bisekeje.

Ni umuntu ushyira mu gaciro kandi ureba kure mbere yo kugira icyo akora agahuzagurika gacye gashoboka.

David aragaza amarangamutima ye cyane, ikintu cyoroheje gishobora kumukomeretsa cyangwa kikamushimisha ku buryo burenze urugero.

Arihangana kandi kuba yitwa David bimwongerera icyizere cyo gukora cyane akagira icyo ageza ku bandi.

David akora ibya wenyine, akifatira imyanzuro,ndetse akifataho urugero akireberaho mu byo yagiye yica cyangwa akabikiza.

Mu ikoranabuhanga ahanga udushya usanga azi gucukumbura kandi akunda ibintu bikozwe neza.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Cyprien

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Dawson